Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Ya Somalia Ari Mu Rwanda

 Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Somalia Maj General Abdi Hassan Mohamed (Hijar) n’itsinda ayoboye  batangiye uruzinduko mu Rwanda ruzamara Icyumweru.

Yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

Ni uruzinduko ruzashimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia.

- Advertisement -

Mbere ye hari abandi bayobozi ba Polisi zo mu muhanga baje gutsura umubano n’iy’u Rwanda.

Hari iya Malawi, iya Zimbabwe, Zambia, Centrafrique, Tanzania n’izindi.

Ububanyi n’amahanga bushingiye ku bufatanye bwa za Polisi bufasha mu guhanahana amakuru ku bagizi ba nabi  hagamijwe gukumira ubugizi bwa nabi bwambukiranya imipaka.

Hari n’inama ziherutse guhuza za Polisi zo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba( EAPCCO) ziherutse guteranira mu Rwanda ziga uko hakongerwa imbaraga mu kugenza biriya byaha ari nako abagore bongererwa umubare.

N’ubwo nta makuru arambuye aratangazwa ku kigenza umuyobozi wa Polisi ya Somalia mu Rwanda, birashoboka yaza kuganira na bagenzi be uko Polisi y’u Rwanda yafasha iya kiriya gihugu kwiyubaka.

Polisi y’u Rwanda ishimirwa ubunyamwuga bwayo ndetse no kuba igira uruhare rufatika mu kugarura  no kurinda amahoro aho yitabajwe.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite ubushake mu bufatanye na Polisi ya Somalia ku bw’umutekano n’ituze ry’ibihugu byombi.

Ati: “Uruzinduko rwanyu ni umwanya mwiza kuri twe mu kuganira ku bindi twagiramo ubufatanye birimo guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha n’iterabwoba bikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye ndetse no ku isi.”

Yamushimiye ubu ubushake mu kunoza umubano n’imikoranire hagati ya Polisi zombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version