Intsinzi Ku Rwanda: Ishyamba Rya Nyungwe Ryagizwe Umurage W’Isi

Abayobozi bo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, siyansi n’umuco, UNESCO, bemeje ko ishyamba rya Nyungwe rigiye kubungwabungwa nka kimwe mu bintu biranga umurage w’isi.

Byemerejwe i Riyadh muri Arabia Saoudite aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana.

Min Dr. Jean Damascene Bizimana

Dr Bizimana avuga ko kuba iriya shyamba ryashyizwe ku rutonde rw’ibintu bigomba kurindwa na UNESCO ari intsinzi ku Rwanda kubera ko ari ikintu rwari rumaze imyaka rusaba ko biba.

Ni ibiki bituma ishyamba rya Nyungwe riba ahantu hihariye?

- Advertisement -

Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba y’inzitane ahora agwamo imvura.

Iyi mvura ituma iri shyamba rihorana ibiti binini kandi bigari ndetse n’ibyatsi byifatanya bigatuma ishyamba riba inzitane.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iri shyamba rifatiye runini abatuye isi kubera ko riri mu mashyamba akiri ho kandi agira uruhare mu kuyungurura umwuka abantu n’ibindi binyabuzima bihumeka.

Ibiti n’imbuto zera muri Nyungwe byabereye indiri nziza inkende zo mu moko 12 atandukanye.

Ni pariki irimo amoko y’ibiti byo hambere cyane k’uburyo biramutse bihungabanyijwe, isi yaba ibuze ibintu by’agaciro kanini.

Habarurwa amoko 1,068 y’ibiti ndetse n’amoko 140 y’indabo.

Iyi pariki ituwe kandi n’amoko 322 y’inyoni hatibagiranye n’amoko 120 y’ibinyugunyugu.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iriya pariki ituwe n’inyamaswa z’inyamabere zo mu moko 75.

Bizwi ko amazi menshi ari mu Rwanda afite inkomoko muri Nyungwe ndetse hari n’abemeza ko ari ho isoko ya mbere y’Uruzi rwa Nili iherereye.

Ibi hamwe n’ibindi bizwi n’abashakashatsi biri mu byo u Rwanda rwahereyeho rusaba ko ishyamba rya Nyungwe rishyirwa mu bigize umurage w’isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version