Elon Musk Yaguze Twitter Kuri Miliyari $44

This illustration photo taken May 13, 2022, displays Elon Musks Twitter account with a Twitter logo in the background in Los Angeles. - Elon Musk sent mixed messages Friday about his proposed Twitter acquisition, pressuring shares of the microblogging platform amid skepticism on whether the deal will close. In an early morning tweet, Musk said the $44 billion takeover was "temporarily on hold," pending questions over the social media company's estimates of the number of fake accounts or "bots." That sent Twitter's stock plunging 25 percent. (Photo by Chris DELMAS / AFP) (Photo by CHRIS DELMAS/AFP via Getty Images)

Byemejwe ko umukire wa mbere ku isi Elon Musk yaguze urubuga rwa Twitter kuri Miliyari $44. Yahise yirukana benshi mu bakozi bayo, bityo abantu bagira impungenge ko yaba agiye kuzana indi mikorere mishya izashobora kuzagira ingaruka ku bantu bari basanzwe bayikoresha.

Twitter nirwo rubuga rukoreshwa n’abantu bakomeye ku isi kurusha izindi. Ni urubuga rw’abanyapolitiki n’abanyamakuru kandi abo nibo bantu bagira uruhare runini mu bibera ku isi muri iki gihe n’ibizahabera mu gihe kizaza.

Bamwe bavuga ko uru rubuga rushobora kuzahinduka ahantu heza ho kwisanzura mu bitekerezo, mu gihe hari abandi bafite impungenge ko uko Elon Musk ayobora ibindi bigo bye akoresheje igitinyiro, ari nako ashobora kuzahanga Twitter nshya k’uburyo izarushaho kugorana.

- Advertisement -

Icyakora ku rundi ruhande, Musk aherutse gutangaza ko azashyiraho uburyo bwiza buzafasha abakoresha Twitter kwisanzura, bagakoreraho ibintu byinshi bizatuma ibiganiro n’ibiteterezo biyikorerwaho birushaho gushimisha no kunogera benshi.

Mu mikorere ye, Elon Musk avuga ko azareka abantu bakisanzura ariko ngo uzatandukira azacishwaho akanyafu.

Kuri uyu wa Kane Taliki 28, Ukwakira, 2022 nibwo yinjiye mu Biro bikuru bya Twitter biri San Jose muri Calfornia.

Aherutse gutangaza ko abazabishaka bazajya bishyura ibikorwa bakorera kuri Twitter bakoresheje ubwoko bw’amafaranga bita ‘cryptocurrency.’

Time iherutse gusohora inkuru ivuga ko muri gahunda za Musk harimo ko Twitter izaba ahantu n’ababana bahuje ibitsina bashobora gutangira ibitekerezo byabo kandi haramuka hagize ushaka kubibasira agafitirwa ingamba.

Bisa n’aho izaba ari urubuga ‘rudaheza’ buri wese.

Icyakora avuga ko ikintu kizashyirwa kuri Twitter kigateza sakwe sakwe nyinshi, kizaba gikuweho kugira ngo kibanze kigweho.

Ngo ntazihanganira abimitse urwango mu bantu.

Aherutse kubwira The Financial Times ko kwimika urwango ari ikosa, bityo ko ntawe azemerera ko ahindura Twitter ahantu ho kurugaragariza.

Elon Musk niwe mukire wa mbere ku isi

Ibi abivuze mu gihe hari hashize iminsi hari abantu bavuga ko bagiye kureka kwamamariza kuri Twitter kubera ko yasaga n’aho yahindutse urusisiro rw’ababiba urwango.

Uru rwango nirwo rugiye gusubiza umuraperi Kanye West ku isuka kubera amagambo yanditse kuri Twitter avuga amagambo yafashwe nko kwibasira Abayahudi.

N’ubwo yahise asiba ayo magambo, byarakaje abantu benshi n’ibigo byamuteraga inkunga mu bucuruzi bwe k’uburyo byanzuye ko bigiye gusesa amasezerano y’ubucuruzi bari bafitanye na Kanye.

Andi makuru avuga ko Elon Musk afite umugambi wo kwirukana abakozi be bangana na 75% agasigarana abantu 2,000 gusa.

Ku cyicaro gikuru cya Twitter i San Diego muri California, USA
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version