Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Equity Group mu birango bishya byerekana kwaguka mu kazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Equity Group mu birango bishya byerekana kwaguka mu kazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2020 12:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera kuri uyu wa  30 Ukuboza, 2020  ,Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’ubucuruzi Equity Group bwamurikiye abanyamuryango bayo ibirango bishya byerekana ko bwaguye akazi bukaba bugiye kongera serivisi kubabugana.

Ubusanzwe ikirango cya Equity Group cyari kigizwe n’inzu ihagaze ariko ikirango gishya kirerekana igisenge gusa kitagira inkuta.

Umuyobozi wa Equity Group ishami ry’u Rwanda Bwana  HINNINGTON NAMARA yavuze ko kuba ikirango cyabo gishya kigizwe n’igisenge gusa bigaragaza ko baguye amarembo, bakaba batagikorera ahantu hamwe.

Yagize ati:  “Uyu munsi ntusanzwe kuri twe kuko ni umunsi tugaragaje ibirangantego bishya.  Icyahindutse si ibirangantego byacu gusa  ahubwo twananogeje serivisi abakiliya bakenera. Ni ikimenyetso cy’uko tugiye kubazanira ibishya kandi byiza kurushaho  nk’uko twabibasezeranije.”

Muri iki gikorwa hamuritswe kandi uburyo bushya bwiswe One Equity bwo gufasha abakiliya bayo kubona serivisi zihuse kandi zinoze.

Izi serivisi zizajya zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya murandasi.

Serivisi izajya itangwa n’aba ‘agents’ bayo kandi hazongerwa umubare wabo hagamijwe kugera ku bakiliya bayo hirya no hino.

Akazi kabo kazaba ari ako gufasha abantu kubona inguzanyo, kohereza no kwakira amafaranga n’ibindi.

Abantu basanzwe badakorana na Equity nabo bahawe uburyo bwo kungukirwa nayo binyuze mu byo bise ‘Phone Solution’ izabafasha mu kubona serivisi z’ikoranabuhanga harimo no kwifungurira comptes.

Umwe mu bantu basanzwe bakorana an Equity witwa Eugènie Mushimiyimana yabwiye Taarifa ko asanzwe akorana neza na Equity kandi ko yizeye imikoranire myiza kurushaho mu gihe kiri imbere.

Ati: “ Nishimira ko Equity itangije gahunda yo kudakora ku mafaranga kenshi kandi iyi ni gahunda ya Leta.”

Equity Group ifite Banki yayo yitwa Equity Bank iri muri Banki zikomeye muri Afurika.

Mushimiyimana Eugenie ari kumwe n’abayobozi muri Equity
Eugenie Mushimiyimana

TAGGED:BankEquityGroup
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Equity Rwanda launched a New look
Next Article Hari icyo Louise Mushikiwabo asabira abagore…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?