Abatuye EAC dufite uburyo kamere bwo kwishakamo ibisubizo byaduteza imbere- Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko abaturage b’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bafite uburyo bwabo kandi bwa kamere bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibugarije kandi ibisubizo bishatsemo bikabageza ku iterambere.

Yabivuze mu ijambo yajejeje ku bari bitabiriye ihuriro ryiswe KusiFest Ideas ryabereye i Kisumu muri Kenya.

Perezida Kagame yavuze ko abatuye Afurika bagomba gushakira hamwe uburyo bwo kuzanzamura ubukungu kugira yongere itere imbere kandi abayituye bakomeze kugenderanira nk’uko byahoze mbere ya COVID-19.

Yagize ati: “ Muri Afurika y’i Burasirazuba dufite uburyo bwacu kamere bwo kwishakamo ibisubizo bitubyarira amajyambere tugamije iterambere ry’abaturage bacu bakomeje kwiyongera.  Dukeneye gukomeza gushakisha uburyo bushya bwo gushora imari mu bikorwa remezo, mu baturage bacu kandi tugakora k’uburyo ibi byose biteza imbere imibanire ya Politiki n’ishoramari.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yunganiwe na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta wavuze ko abayobozi b’Afurika cyane cyane ab’Afurika y’i Burasirazuba bagomba gukora igishoboka cyose kugira ngo abayituye bagire ubuzima bwiza, bikure mu ngaruka za COVID-19.

Ihuriro KusiFest ritegurwa n’Ikigo ‘Nation Media Group’ gikorera muri Afurika y’i Burengerazuba.

Ubu riri kuba ku nshuro ya Kabiri kuko ubwa mbere ryabereye i Kigali mu Rwanda.

Ryatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 08, Ukuboza, 2020 rikaza kurangizwa kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Ukuboza, 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version