Bamwe barabyemeza abandi bakavuga ko ari ibyo kwitondera, abantu bagategereza. Ababyemeza babishingira ku muhati umaze iminsi werekanwa n’abayobozi mu nzego za Politiki n’iz’umutekano bahuye kenshi kugira ngo baganire uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wanozwa.
Uko bimeze kose Abanyarwanda n’Abarundi ni abaturanyi kandi bazahora baturanye iteka ryose. Bivuze ko bagomba kubana.
Kwifuza ibintu no kugira ngo ibyo bintu bibe ni ingingo ebyiri zitandukanye!
U Burundi buhora busaba u Rwanda kuzabusubiza umugabo witwa Gen Godefroid Niyombare buvuga ko ari we wari uyoboye abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015 ariko bigapfuba agahungira mu Rwanda.
Siwe wenyine busaba ahubwo bumusabana n’abandi buvuga ko bafitanye imikoranire kandi bari mu Rwanda.
Ikindi abantu bibazaho ni igihe imirwano ikunda kubera ku mipaka y’ibihugu byombi izarangirira kuko ikunze kubaho ikongera igitotsi mu mubano wabyo.
Ku byerekeye ibyifuzo by’uko u Rwanda ruzasubiza u Burundi Gen Niyombare, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Prof Manasseh Nshuti yigeze kuvuga ko u Rwanda rudashobora gusubiza uriya musirikare u Burundi kuko yabuhungiyeho kandi amategeko mpuzamahanga abuza ibihugu gusubiza ku ngufu impunzi mu bihugu zahunze.
Ibi yigeze kubibwira The East African mu mwaka wa 2020.
Icyo gihe yavuze ko n’u Burundi bufite impunzi z’Abanyarwanda bucumbikiye ariko u Rwanda rutajya rubushyira ku nkecye ngo bubagarure.
Tariki 19, Kanama, 2021 Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni yatangaje ko igihe cyose u Rwanda ruzaba rutarasubiza u Burundi uriye musirikare w’umu Jenerali, nta mubano mwiza uzahaba.
Yaba Perezida Kagame, yaba Perezida Ndayishimiye bose mu mbwirwarahame zabo bavuga ko ibihugu byombi byifuza ko umubano usubira mu buryo.
Birashoboka ko u Rwanda rushobora gutuma Gen Godefroid Niyombare aruvamo akajya mu kindi gihugu kandi akajyana n’abambari be.
Ibi nibyo bishobora gutuma umubano urushaho kuba mwiza hagati ya Kigali na Gitega.
Gusa ikibazo gisigaye ni ukumenye igihe ibi bizabera!
Hashize igihe gito Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba François Habitegeko ahuye na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoke witwa Bizoza Carême, bemeranya ko bazajya buhura mu bihe bidahindagurika.
Bemeranyije ko bazajya bahura buri mezi atandatu mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Abayobozi bombi baganiririye ku mupaka wa Ruhwa uri mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama ugabana na Komini Rugombo mu Burundi.
Ahandi ibihugu byombi bihurira ni muri Komini Mabayi n’aho ni mu Ntara ya Cibitoke.
Hari amakuru avuga ko kuri uriya mupaka hahora abaturage b’u Burundi bacukura amabuye y’agaciro muri uriya mugezi bakarengera bakambuka bakagera mu Rwanda.
Hari n’ubwo uriya mugezi wimuka bitewe n’amazi menshi akagera mu kindi gihugu.
Kimwe mu byo abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye kiriya gihe harimo ko ku nkombe za ruriya ruzi hagomba guterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruzahinduke.
Abaturage ku mpande zombi bavuze ko bafite icyizere cyo kongera guhahirana nyuma y’igihe kinini batambuka umupaka.
Hari indi nama iherutse guterana yahuje ba Guverineri b’u Rwanda CG Emmanuel Gasana uyobora Intara y’i Burasirazuba na Guverineri Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo na bagenzi babo bayobora Intara ya Kirundo aribo Albert Hatungimana na Jean Claude Barutwanayo uyobora Intara ya Muyinga.
Buri ruhande rwari rwaje ruri kumwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano kandi ibiganiro byabo byibanze ku ngingo y’uko bawunoza.
Icyifuzo cy’Abanyarwanda benshi cy’uko bazajya kurira ubunani ku kiyaga cya Tanganyika ni cyiza ariko bagombye kuba baretse bakareba aho ibintu bigana…