Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ethiopia: Hari ubwoba ko abarwanyi ba TPLF bashobora gutangiza ibitero shuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ethiopia: Hari ubwoba ko abarwanyi ba TPLF bashobora gutangiza ibitero shuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2020 3:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari abantu muri Ethiopia bavuga ko hari ubwoba mu baturage ko abarwanyi ba TPLF batatsinzwe burundu ahubwo bari gutegura ibitero shuma byo gutesha umutwe ingabo za Leta.

Abenshi mu bafite impungenge babishingira ku ngingo y’uko nta gihe kinini gishize abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari bagiye mu nkambi y’impunzi barashweho n’abantu bataramenyekana, bigakekwa ko ari abarwanyi ba TPLF.

Nyuma y’uko ingabo za Ethiopia zigaruriye umurwa mukuru wa Tigray witwa Mekelle abantu baketse ko urugamba rurangiye, ariko hari abatabibona batyo.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia avuga ko iby’uko abarwanyi ba TPLF bashobora gutangiza intambara ishingiye ku dutero shuma nta shingiro bifite kuko ngo nta mbaraga bagifite.

Abahanga mu bya gisirikare bavuga ko abarwanyi ba TPLF nibatangiza intambara y’ibitero shuma izajegeza agace kose Ethiopia iherereyemo.

Ahmed avuga ko abantu ari bo batuma abarwanyi ba TPLF bumva ko ari ibihangange.

Ati: “ Abantu nibo bakomeza kwenyegeza muri bariya barwanyi umwuka wo kumva ko ari ibihangange mu ntambara ariko siko biri. Ntibagombye kubyumva batyo.”

Kugeza ubu uruhande rw’abarwanyi ba TPLF ntiruragira icyo rutangaza ku biruvugwaho.

Ivomo: Reuters

TAGGED:AbiyEthiopiaMekelleTPLF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyaruguru: Abantu batemye bikomeye umumotari n’uwo yari ahetse baracika
Next Article Biden yahisemo Umwirabura kugira ngo ayobore ingabo za USA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Myaka Mike Ishize Urwango Ku Bayahudi Rwariyongereye- Amb Weiss 

Rwanda: Abatarahererekanya Ibinyabiziga Babikore Inzira Zikigendwa

Rwanda: Umubare W’Abarwara Mu Mutwe Kubera Inzoga Uriyongera

Nyanza: Yari Hafi Kurongora None Akurikiranyweho Gusambanya Umwana

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uburayi Bwatanze Miliyoni € 2 Zo Gufasha Abo Muri Kivu Y’Amajyepfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?