FDLR Na Maï-Maï Nyatura Biravugwaho Gufashwa Na Kabila

Amakuru Taarifa ifite kandi yizeye ishingiro ryayo aravuga ko imitwe y’abarwanyi FDLR na Maï-Maï Nyatura yigaruriye ibice byinshi bya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amjyaruguru. Avuga kandi ko iri gufashwa na Joseph Kabila ushaka kugaruka ku butegetsi.

Kuva tariki 8, Mata, 2021 ni ukuvuga Ku wa Kane w’Icyumweru kiri kurangira inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura batangije imirwano ku mugaragaro maze bigarurira ibice bitandukanye byo muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina atangazwa avuga ko ibi bice bya Nyataba, Muheto, Karongi, Butare, Kimoka, Gahongore, Busihe, Mpanamo, Kahira, Kalongi n’ahandi byafashwe.

Ikindi ni uku kugeza mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu  nta musirikari  wa Leta wari uri muri kariya gace, ziriya nyeshyamba zikaba ari zo zahigaruriye.

- Advertisement -

Bujya kwira ariko hari abasirikare bahoherejwe, bakaba bambariye urugamba.

Ikindi ni uko ziriya  nyeshyamba zambaye imyenda ya gisirikari mishya ndetse zikaba zifite ibikoresho birimo imbunda nshya n’ibindi.

Zimaze iminsi zisuganya…

Umuryango witwa Action Pour La Paix En Afrique umaze iminsi mike utanze impuruza uvuga ko ibihugu bituranye na DRC ndetse na DRC ubwayo bigomba kuba maso kuko hari abarwanyi benshi bari kwisuganyiriza muri Beni.

Beni niwo murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

Beni iyi niwo murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uriya muryango uvuga ko bariya barwanyi bagamije guteza umutekano muke haba mu baturage ndetse no mu bice bituriye kiriya gice.

Abenshi mu bagize iyo mitwe ni abo muri ADF, uyu ukaba ari umutwe w’abarwanyi bafite inkomoko muri Uganda.

Harimo kandi na FDLR imaze imyaka myinshi muri DRC ikaba igizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uriya muryango uvuga ko amakuru ufite kandi ashingiye ku bifatika avuga ko abenshi muri bariya barwanyi bari kwisuganyiriza ahitwa Kamango, Eringeti, mu Majyepfo y’Umugezi Semuliki, muri Pariki ya Virunga no mu gace ka  Karuruma. 

Usaba inzego za Politiki n’iz’umutekano gufata ingamba hakiri kare zo gukoma mu nkokora bariya barwanyi batarisuganya cyane ngo batangire kugaba ibitero ku baturage no ku bihugu bituranye na DRC mu Burasirazuba bwayo.

Ubwo Radio Okapi yageragezaga kuvugisha Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ziri mu kiswe Sokola 1 ngo agire icyo atangaza mu kwitegura guhangana na bariya barwanyi, ntiyitabye telefoni ye.

Ku  rundi ruhande ariko muri kariya gace haherutse kugaragara ingabo nyinshi za DRC .

Hari ubundi bushakashatsi buherutse kwerekana ko muri Kivu y’Amajyaruguru hari imitwe y’abarwanyi igera kuri 50.

Hari raporo iherutse gusohorwa n’Umuryango ukurikiranira hafi uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo witwa Le Baromètre pour La Sécurité au Congo  yavugaga ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru habarurwa imitwe y’inyeshyamba 120.

Muri yo uwa FDLR na ADF niyo ikomeye kurusha indi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version