Abayobozi Babiri B’i Rusizi Bafunzwe Bakekwaho Ibyaha Bine

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi n’umubaruramari w’Umurenge, bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko, mu nyungu zabo bwite.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yemereye Taarifa ko bakurikiranyweho ibyaha bine byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, gusonera imisoro mu buryo bunyuranyije n’itegeko no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Dr Murangira yavuze ko mu gukora ibyo byaha bakekwaho, bahaye rwiyemezamirimo amasoko bidaciye mu ipiganwa. Ni amasoko arimo iryo kubaka ibiro ry’Akagali ka Kinyaga, ivuriro rya Rugalika no kugura ibikoresho bimwe byo mu biro by’Umurenge.

Muri ibyo bikorwa kandi abo bayobozi baregwa ko bagiye bakoresha nabi ububasha bafite, bakigenera bo ubwabo ibintu badafiteho uburenganzira.

- Advertisement -

RIB ivuga ko ibyaha baregwa byakozwe muri Gicurasi na Kamena 2020. Baramutse babihamijwe n’urukiko, bashobora gufungwa kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 10.

Dr Murangira yakomeje ati “RIB isaba abantu bose bahawe inshingano zo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, ko bajya bawucunga neza kuko amategeko azakurikirazwa igihe cyose utekereza ko uzabikora ntufatwe, uzafatwa.”

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version