Nyuma y’imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda buhagaze bute? Imibare iheruka yavugaga ko buri kuri 92%. Ese yariyongereye cyangwa iragabanuka?
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Bwana Fidel Ndayisaba avuga ko ikigo ayobora kiri hafi gutangaza uko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bihagaze muri iki gihe.
Yemeza ko n’ubwo bagikora imirimo ya nyuma kugira ngo babitangaze, ariko ‘igipimo cy’ ubumwe n’ubwiyunge cyazamutse.’
Yaraye abwiye RBA ko bimwe mu bigaragaza ko Abanyarwanda bageze heza mu bumwe n’ubwiyunge harimo imibanire yabo, babanye mu mahoro, mu budaheranwa bw’abarokotse Jenoside .
Ati: “ Batanga imbabazi babikuye ku mutima, ku babahekuye, bikagaragarira ku bagize uruhare muri Jenoside bashyikirijwe ubutabera, bagakora ibihano byabo kandi n’abagejejwe imbere ya Gacaca baranzwe no kwicuza basaba imbabazi…”
Ndayisaba yavuze ko abasabye imbabazi byabaviriyemo koroherezwa ibihano, ubu bakaba barabirangije basubira mu muryango nyarwanda babana neza n’abaturanyi babo.
Avuga ko kimwe muri byinshi byerekana ko Abanyarwanda babanye neza ari uko abakoze Jenoside bakabihanirwa n’inkiko bakaba bararangije igihano, ubu bihurije hamwe na’abayirokotse bakora imishinga yo kwiteza imbere.
Ikindi Fidel Ndayisaba abona ko cyazamuye ubumwe n’ubwiyunge ni uko urubyiruko ruri gukurira muri Leta idashyigikiye amacakubiri.
Abajijwe niba nta bisigisigi bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, Bwana Fidel Ndayisaba yavuze ko bitabura ndetse ko bikunze kugaragazwa na bake yise ko ‘batarabohoka.’
Abo Ndayisaba avuga ko batarabohoka ni abakigaragaragaho ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya, abayihakana n’abandi.
Abapfobya baracyari mu mugambi wa Jenoside…
Ndayisaba avuga ko abantu bafite kandi batangaza ingengabitekerezo ya Jenoside bakiri mu mugambi wayo.
Yemeza ko abapfobya cyangwa bagahakana Jenoside ‘mu by’ukuri’nta ho bitaniye no gukomeza umugamb wa Jenoside bityo ngo bagomba kurwanywa.
Asanga biriya biba ari ingengabitekerezo ya Jenoside iba igikomeza.
Abanyarwanda babona ko ubumwe n’ubwiyunge bwazamutse…
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Fidel Ndayisaba avuga ko muri raporo bazasohora vuba bazerekana ko Abanyarwanda basanga igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse.
Avuga ko uko Abanyarwanda babanye byerekana ko babanye neza.
Ku rundi ruhande ariko, avuga ko kugira ngo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kibe 100% hakiri urugendo ariko ko bishoboka buri Munyarwanda abigize uruhare, akumva ko guharanira kubana neza na mugenzi we ari ingenzi.