FERWABA Yifurije Iruhuko Ridashira Umutoza Wa Patriots BBC

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryifurije iruhuko ridashira Richard Karimba wari umutoza mukuru wa Patriots Basketball Club uherutse kwitaba Imana.

Ubutumwa bwa FERWABA buragira buti: “ FERWABA ibabajwe cyane n’urupfu rwa Richard Karimba, umwe mu nkingi za mwamba zashinze Ikipe Patriots BBC. Twifatanyije mu kababaro n’abo mu muryango we n’inshuti, Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Inkuru y’urupfu rwa Richard Karimba yamenyekanye ku Bunani.

- Advertisement -

Nyuma y’igihe gito nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Patriots BBC bwameje ko Karimba yitabye Imana.

Yari amaze igihe kinini arwaye cancer tutaramenya ubwoko bwayo.

Nyuma y’uko urupfu rwe rumenyekanye, abantu benshi kuri Twitter bagaragaje ko bababajwe narwo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version