Gakenke: Abaturage Baremeye Abaturanyi Barokotse Jenoside

Abaturage baremeye bagenzi babo barokotse Jenoside.

Abagize imiryango 17 y’abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baremewe na bagenzi babo baturanye, baboroza intama babaha n’ibikoresho  by’isuku n’ibiribwa.

Abo baturage bose ni abo mu murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, bagenzi babo bakaba babikoze mu rwego rwo kubereka ko batasigaye bonyine ahubwo bari kumwe n’abaturanyi babakunda kandi babifuriza ibyiza.

Abaremeye bagenzi babo babwiye Kigali Today ko babikoze mu rwego rwo gukomeza umurunga ubanisha abaturage n’urukundo n’ubumwe mu Banyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga witwa Dunia Sa’ad nawe avuga ko uko ibyo abo baturage bakoze ari ingenzi mu kubanisha abaturage n’Abanyarwanda muri rusange.

- Kwmamaza -

Ikindi ashima ni uko byabaye mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n’ingaruka zayo ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Asaba abarokotse Jenoside kuzirikana kudaheranwa n’agahinda.

Ati: “Ni igikorwa bagize umuco kuko buri mwaka begeranya ubushobozi bakaremera imwe mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye. Tuboneraho gusaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagahera ku mahirwe ahari bakayabyaza umusaruro biteza imbere.”

Umwe mu baremewe n’abaturanyi witwa Rosette Dusabimana wo mu Mudugudu  wa Mbatabata, Akagari ka Mbatabata  yashimye igikorwa yakorewe n’abaturanyi.

Ati: “Uku kuba barishyize hamwe bakagira ishyaka ryo kuzamura imibereho y’umuryango wanjye bandemera ibiribwa n’itungo, byerekana urugero rwiza n’umuco abaturage bimitse wo kurwanya amacakubiri twimakaza urukundo no gushyira hamwe.”

Ubuyobozi buvuga ko buri mwaka mu gihe cyo kwibuka cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abaturage bakusanya amafaranga atari munsi ya Miliyoni Frw 2 bakaremera imiryango yarokotse.

Yongeyeho ko muri iki gihe umuntu uremewe itungo akarifata neza ritanga ifumbire ihagije ikaba yamwunganira mu buhinzi, ryanororoka akagira ayo agurishaho, amafaranga avuyemo akayabyaza ibindi bikorwa bimufasha kuzamura urwego rwe rw’imibereho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version