Abayahudi b’Abanyamerika bafite ijambo rikomeye muri Politiki batangaje ko barakajwe bikomeye no kuba Donald Trump yarakiriye ku meza Kanye West ndetse n’Umuzungu uzwiho kuvangura abantu harimo n’Abayahudi witwa Nick Fuentes.
Aba baherwe bakaba n’abanyapolitiki bakomeye bavuze ko mu mwaka wa 2016 bashyigikiye Donald Trump atorerwa kuyobora Amerika.
Ndetse ngo umuhati wabo ntiwabaye impfabusa kubera ko nawe akigera ku butegetsi yerekanye ko ashyigikiye Israel ndetse niwe wabaye Perezida w’Amerika wemeye akanasinyira ko Yeruzalemu ari Umurwa mukuru wa Israel bidasubirwaho.
Ibyo barabimushimira rwose!
Icyakora ngo ntibimuha uburenganzira na buke bwo gushinyagurira abazize Jenoside yakorewe Abayahudi binyuze mu kwakira abayipfobya.
Abo bayipfobya ni Kanye West, umuraperi w’Umwiraburana Nick Fuentes, Umuzungu w’umuhezanguni wumva ko abandi batari Abazungu atari abantu.
Uyu aba mu bo bita White Supremacists.
Donald Trump yakiririye aba bagabo bombi mu ngoro ye ngari yise Mar-a-Lago, akaba yarabikoze mu mpera z’Ugushyingo, 2022.
Hagati aho tuzirikane ko Donald Trump aherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2024 aziyamamariza kongera kuyobora Amerika.
Abayahudi b’Abanyamerika bakomeye barimo na Dov Hikind batangaje ko ibyo yakoze byashyize iherezo ku mubano wabo nawe.
Hikind ati: “ Trump yisuzuguje, yitesha agaciro mu maso yacu kandi rwose ibyacu nawe byarangiye.”
Yabwiye The Jerusalem Post ko ibyo Donald Trump yakoze atagombye kuba yaranabitekereje, uretse no kubikora!
Yungamo ko ikibabaje ari uko na nyuma y’uko bibaye, atigeze agira agatima gatuma asaba imbabazi, ngo avuge ko yitandukanyije na bariya bagabo.
Ndetse ngo yageze n’aho avuga ko atari azi ko Fuentes ahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.
Ku byerekeye Kanye, Trump avuga ko amwikundira kandi ko atajya atinda kubyo avuga.
Trump ati: “ Kanye West ibyo avuga biranshimisha kuko amvuga neza.”
Abayahudi bo muri Amerika bavuga ko amagambo ya Kanye West yatumye urwango Abayahudi bafitiwe rwiyongera.
Ngo yararwenyegeje!
Undi Muyahudi ukomeye mu ishyaka ry’Aba Republican ari naryo Trump abamo witwa Mitch McConnell yavuze ko umuntu wese ugirana imishyikirano n’ababiba urwango ku Bayahudi atagomba na rimwe gutekereza ko azayobora Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Undi mugore w’Umuyahudikazi kandi wahoze ari mu bashyigikiye cyane Trump witwa Inna Vernikov avuga ko ibyo uyu mugabo aherutse gukora, byagombye kwamaganwa n’abo basangiye ishyaka, bakanamusaba akabisabira imbabazi.
Kuba Kanye West yaravuze amagambo mabi ku Bayahudi bikabarakaza, byatumye ubucuruzi bwe bugwa ndetse ingaruka si we gusa ziri kugeraho.
Abantu benshi bishushanyijeho ishusho ye( tattoo) bari kugerageza kuyikura ku mibiri yabo kuko kumutunga ku mubiri bisa no gushyikira ibitekerezo bye.