Gakenke: Undi Muntu Yaheze Mu Kirombe Kireshya Na Metero 60

Mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umugabo  witwa Habarurema waguye mu kirombe gifite metero ziri hagati ya 50 na 60 z’ubujyakuzimu. Umuhati wo kumubona n’ubu ntacyo uratanga.

Meya w’Akarere ka Gakenke Jean Marie Vianney Nizeyimana yabwiye RBA ko uriya mugabo yari ari kumwe na mugenzi we bagiye gutegurira bagenzi babo inzira kugira ngo batangire akazi ariko ikirombe kigwira umwe undi ashobora kugicika.

Gushakisha uriya muntu byahise bitangira ariko abatabazi bahuye n’ikibazo cy’uko amazi menshi ari kwinjira mu butaka bityo bikaba bitoroshye kugera kuri uwo muntu.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko iki kibazo cyahagurukije na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Dancille Nyirarugendo ngo arebe uko ibikorwa byo kuzamura uwo muntu biri gukorwa kandi abe yatanga inama.

- Kwmamaza -
Guverineri Nyirarugendo yatabaye

Habarurema yari asanzwe akorera ikigo kitwa Ruli Mining Trade Ltd ariko kiriya kirombe gicukurwa n’ikindi kigo kitwa COMEKAGI.

Uwaheze muri iki kirombe yari akiri muto kuko afite imyaka 23 y’amavuko.

Akomoka mu Mudugudu wa Ntakabavu, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, akaba yakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ruli muri Gakenke.

Uyu mugabo agwiriwe n’iki kirombe mu gihe mu mitwe y’Abanyarwanda bataribagirwa abandi bantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye kubakuramo biranga kuko bari baguye muri metero zigera kuri 80 z’ubujyakuzima.

Kubashakisha biherutse gushyirwaho akadomo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version