Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Yatemye Umugabo Waje Kumusambanyiriza Umugore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke: Yatemye Umugabo Waje Kumusambanyiriza Umugore

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2023 9:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umugabo witwa Jean Damascène Dukundane watemye mugenzi we witwa Kanani nyuma yo gusanga amusambanyiriza umugore.

Si Kanani gusa watemwe ahubwo n’uwo mugore yatemwe n’umugabo we mu mugongo amuca n’urutoki rw’agahera nk’uko ababibonye babitubwiye.

Byabaye kuri iki Cyumweru taliki 08, Mutarama, 2023, umugore uvugwaho  ariya mahano akaba yitwa Mutuyimana.

Amakuru avuga ko uriya mugabo yatemye umusambane mu mutwe, ku rutugu no ku itako ry’iburyo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu gihe abantu bazaga gutabara, mukuru w’umugabo wasanze basambanya umugore we, yatambamiye abari baje gutabara, bituma uwo watemaga abo bantu abikora nta mususu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli witwa Jean Bosco Hakizimana yabwiye Taarifa ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Ruli.

Ati: “ Ayo makuru niyo byarabaye. Umugabo yasanze undi ari kumusambanyiriza umugore ku buriri bwe, aramutema ariko nawe aza gukomereka. Bose twabajyanye ku bitaro bya Ruli ngo bavurwe.

Hakizimana avuga ko Dukundane yabanaga n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse bafitanye umwana umwe.

Jean Bosco Hakizimana asaba abashakanye kureka gucana inyuma kandi haramuka hari usanze urugo rwe baruvogereye ntiyihutire gufata intwaro ngo yihanire kuko bitemewe.

- Advertisement -

Gucana inyuma hagati y’abashakanye bimaze kuba ikibazo gikomeye…

Mu Ukuboza, 2022 mu Kagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba Mu Karere ka Kamonyi umugabo witwa Nsabimana Didace yariyahuye nyuma yo kwica umugore we.

Mbere yo kwiyahura yasize yanditse ibaruwa isobanura ko yishe umugore we amuziza kumuca inyuma.

Amakuru yavugaga ko hari umugabo wakoraga kuri SACCO wazaga kumusambanyiriza umugore.

Ku rundi ruhande, mu Ukwakira, 2022 mu Karere ka Kamonyi hari umugore wishwe n’umugabo we amuziza ko akomoje k’ubw’uko amuca inyuma.

Ubwo umugore  witwa Mukamwiza yamubaza ibyo yumvise bamuvugaho by’uko amuca inyuma, undi yararakaye amukubita icupa  mu mutwe yitura hasi.

Abaturanyi bavugaga ko uwo mugabo  yahise afata ibice by’iryo cupa abimukatisha ijosi kugeza avuyemo umwuka.

Izi ni ingero nke zerekana ko gucana inyuma ari ikibazo gikomeye mu ngo z’Abanyarwanda.

Ubushyamirane mu miryango y’Abanyarwanda ni ikibazo ku iterambere…

Mu ngo nyinshi zirara zishya

Bimwe mu bitera ubushyamirane hagati y’abagize imiryango y’Abanyarwanda ni ugusesagura umutungo no gucana inyuma.

Icyakora mu gucana inyuma hazamo no gusesagura umutungo, umwe mu bashakanye( cyane cyane umugabo) akawushyira uwo bakungikanye.

Iyo mu masezerano ya mbere yo kubana, abashakanye baremeranyijwe kuzavanga umutungo, iyo hari utangiye kuwusesagura bibabaza mugenzi we, amakimbirane akavuka atyo!

Iki kibazo hari ubwo kivuka kandi  iyo umwe muri bo[ abashakanye] yari afite umwenda runaka hanyuma ntabibwire mugenzi we mbere y’uko bavanga umutungo mu buryo busesuye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,  Mireille Batamuriza aherutse kubwira itangazamakuru ko abantu bashaka gushyingiranwa baba bagomba kumenya ko mu gusezerana kuvanga  umutungo mu buryo busesuye, baba bavanze  n’imyenda umwe muri bo [cyangwa bombi] yari asanganywe.

Iyo abagiye gushakana babanje kubimenya hakiri kare ngo  bibafasha kubyemeranyaho bityo bikazakumira ko havuka amakimbirane yari buzazamurwe no kumenya ‘impitagihe’ ko runaka afite umwenda atabwiye mugenzi we mbere y’uko bavanga imitungo.

Mireille Batamuriza aherutse gutangaza ko Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, iri gukora umushinga  w’itegeko  rishya ry’abantu n’umuryango.

Rigamije gushyiraho imbibi n’inshingano abagize umuryango bagomba gukurikiza kandi mu nyungu z’abawugize bose.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko ingingo zikubiye muri ririya tegeko nizemezwa zizaba ari uburyo burambye bwo gukumira byinshi  mu bikurura amakimbirane mu miryango y’Abanyarwanda.

Kubera ko ari umushinga w’itegeko rikigwaho kugira ngo rigororwe bityo uwo mushinga uzasuzumwe n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko iganira n’inzego zose zifite uruhare mu iterambere ry’umuryango mu rwego rwo kungurana ibitekerezo by’ingirakamaro.

Umuryango nyarwanda ufite ibibazo bitandukanye bishingiye ku mibereho y’Abanyarwanda, amateka yabo( harimo n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi) ndetse n’amateka ya buri wese uwugize ku giti cye.

Amakimbirane mu ngo ari mu bituma abagize umuryango badatekana, ntibakore ngo biteze imbere kuko baba badatuje.

Abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’iryo mu bitekerezo, abana babura urukundo rwa kibyeyi bagatangira kwishora mu bikorwa bibangamira amategeko hakiri kare bityo bagakura nta kizere igihugu kibafitiye n’ibindi.

Bumwe mu buhamya butangwa n’abana bananiranye buvuga ko babitewe n’uko abababyaye batabitaho ngo bababonere ibyangombwa, cyangwa bakabahoza ku nkeke bikazatuma batorongera bakajya kwitwara uko bashaka.

Ab’abakobwa bo batwara inda  abenshi muri bo bakazibyara ariko bakabaho mu buzima bugoye cyane cyane ko baba barabyaye bakiri bato.

Hari n’abakuramo izo nda, bakihekura n’ibindi bibazo.

TAGGED:AbagaboAbagoreBatamurizafeaturedGakenkeGucaInyumaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwandakazi Nibo Bacuruzwa Kenshi
Next Article Rebero-Kicukiro: Imodoka Yari Itwaye Abana Yakoze Impanuka Ikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?