Gambia Irashinja Ubuhinde Kuyicira Abana

Komisiyo yashyizweho n’Ibiro by’Umukuru wa Gambia yatangaje ko yakusanyije ibihamya byerekana ko abana 70 baherutse gupfa mu buryo bumwe kandi butunguranye, bazize imiti batewe mu nshinge kandi itujuje ubuziranenge.

Abahanga bagize iriya Komisiyo bavuga ko imiti bariya bana batewe yatumye umwijima wabo wangirika, ntiwakora neza biza kubaviramo urupfu.

Ibi byose byabaye mu mwaka wa 2022.

Iyi miti yakorewe mu ruganda rwo mu Buhinde.

- Advertisement -

Minisitiri w’ubuzima wa Gambia  witwa Dr. Admadou Lamin Samateh yabwiye itangazamakuru ko hari na bamwe mu bayobozi ba Gambia bagomba kubibazwa harimo n’umuyobozi w’ikigo cy’iki gihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti.

Dr. Admadou Lamin Samateh

Undi wavanywe mu mirimo kandi akaba agomba gukurikiranwa mu mategeko kubera iyo dosiye ni umuganga ushinzwe itumizwa ry’imiti hanze no kugenzura niba iri ntamakemwa.

Mu mwaka wa 2022 nibwo abana bo muri Gambia bafashwe n’indwara yo kwihagarika bababara hanyuma bidatinze abagera kuri 70 barapfa.

Byabaye  nyuma y’uko bahawe imiti y’inkorora n’ibicurane, ikaba yari yarakozwe n’uruganda rwo mu Buhinde rwitwa Maiden Pharmaceuticals.

Nyuma y’uko bamwe batangiye gupfa byaje kugaragara ko intandaro y’urwo rupfu rw’amanzaganya ari iriya miti.

OMS yatangaje ko iriya miti yifitemo ibinyabutabire byinshi abahanga bita diéthylène glycol na éthylène glycol.

Ya Komisiyo yashyizweho n’Ibiro bya Perezida wa Gambia yasanze iriya miti yaratumijwe mu buryo butari bwemewe hakurikijwe amabwiriza ubutegetsi bw’i Banjul bugenderaho mu gutumiza imiti igihugu kidafite.

Nyuma y’ibyo byose, Guverinoma ya Gambia yatangaje ko igiye kureba uko yarega uruganda rwo mu Buhinde rwakoze iriya miti kugira ngo imiryango yabuze abana bayo ihabwe indishyi.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzatangira mu Ukwakira, 2023.

Hagati aho Leta y’Ubuhinde yategetse uruganda rwakoze iriya miti gufunga imiryango.

Uyu muti ngo niwo wahekuye ababyeyi benshi muri Gambia

Rusanzwe rukorera mu Majyaruguru y’Ubuhinde.

Ikibabaje kurushaho ni uko hari abana 300 bapfuye bazira guterwa imiti ibavura inkorora kandi itujuje ubuziranenge.

Abo bana ni abo muri Gambie, muri Indonésie no muri Ouzbékistan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version