Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvénal Marizamunda yaganiriye na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda witwa Misfer Faisal Al-Shahwani uko ingabo z’ibihugu byombi zakongera ubufatanye.
Itangazo rivuga kuri ibi biganiro ryasohotse kuri uyu wa Gatanu taliki 21, Nyakanga, 2023 rivuga ko aba bayobozi bombi baganiriye kuri iyi ngingo taliki 20, Nyakanga, 2023.
U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ibiganiro hagati ya Minisitiri Marizamunda na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda byaje ari ugushimangira amasezerano mu by’umutekano yigeze gushyirwaho umukono hagati y’abayobozi mu ngabo ku bihugu byombi.
Hari mu mwaka wa 2022, icyo gihe Minisitiri w’ingabo mu Rwanda yari Major General Albert Murasira n’aho ku ruhande rwa Qatar hari umugaba w’ingabo witwa Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit.
Icyo gihe uyu musirikare yakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare, ubwo bufatanye bukagaragarira mu buryo butandukanye harimo no kohereza Abanyarwanda kwihugurirayo amasomo ya gisirikare.