Gasabo: Agakinjiro Ka Zindiro Kahiye

Amakuru Taarifa igikusanya avuga ko ahagana saa munani z’ijoro ryakeye agakinjiro kari hirya gato yo kwa Mushimire mu Murenge wa Ndera aho ugabanira n’uwa Kimironko mu Karere ka Gasabo hahiye.

Umwe mu bahaturiye witwa Dalton yatubwiye ko bumvaga ibintu biturika, ndetse ngo baraye badasinziriye bafite ubwoba bw’uko ingo zabo zashya.

Ati: “ Byaturikaga cyane tugira ubwoba bw’uko dushobora gushya”.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko koko aho hantu hahiye ariko bagikusanya amakuru ku cyaba cyateye iyo nkongi.

Avuga ko Polisi yihutiye gutabara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version