Gasabo: Umukazana Aravugwaho Guhohotera Sebukwe

Mu mpera z’Icyumweru gishize mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ahitwa Nyakabungo havuzwe inkuru y’umugore witwa Mukabalisa watemesheje icupa rya  Mützig umugabo we mu mutwe. Mu bihe bitandukanye uwo mugore kandi yahohoteye na Sebukwe nk’uko abaturage babibwiye BTN.

Umugabo wakomerekejwe yitwa Nzeyimana akaba atuye ahitwa Nyakabungo.

Abaturage bavuga ko uwo mugore asanganywe amakimbirane n’umugabo we, ayo makimbirane akaba ashingiye ku mikoreshereze y’umutungo.

Kugira ngo yadukire umugabo we byatewe nuko umugabo we yatahuye ko uwo mugore yagiye kubitsa amafaranga rwihishwa mu yindi konti ya banki badasanzwe babitsamo maze abimubajije umugore ahita amukabukira amubwira nabi.

Hari umuturage wagize ati: “Umugabo kugira ngo akubitwe ndetse anatemeshwe icupa mu mutwe byaturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo afitanye n’umugore we”.

Abaturage bavuga ko Mukabalisa yaturutse mu kabari afite icupa rya Mützig maze arikubita hasi rimanyukaho utumanyu irisigaye arikubita umugabo we mu mutwe undi avirirana amaraso.

Uwo mugore avugwaho kandi kugirira urugomo abandi kuko yigeze no kubikorera Sebukwe na musaza we.

Byigeze kugeza n’ubwo uwo musaza ajya gusabira umukazana we imbabazi mu rukiko ubwo yari yagejejwe imbere yarwo akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.

Musaza w’uwo mugore  yabwiye Bplus TV na BTN ko kuri iyi nshuro yakomerekejemo umugabo we bikwiye ko  akurikiranywa ntibigarukire hafi ndetse na sebukwe yahohoteye agahabwa ubutabera.

Iyamuremye François uyobora Umurenge wa Jali yavuze ko urugomo rwabaye kandi  Mukabalisa yatangiye gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Umugabo we yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga aravurwa ubu yamaze gusubira mu rugo.

Yaboneyeho gusaba imiryango kwirinda amakimbirane kandi aho agaragaye hagatangwa amakuru ku bayafitanye bakegerwa n’ubuyobozi bukabafasha kuyavamo amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version