Israel Ntikwiye Gupfobya Ibyo Erdogan Avuga-Umusesenguzi

Dr. Alon Liel  wabaye umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Israel akaba yaranayihagarariye muri Turikiya avuga ko igihugu cye gikwiye gufatana uburemere ibyo Perezida wa Turikiya aherutse kuvuga ko azatera Israel.

Perezida Recep Tayyip Erdogan aherutse kuvuga ko Israel nitera Lebanon nawe azahita ayitera, mu rwego rwo kuyica intege ngo idakomeza guhangana na Hezbollah ndetse na Hamas muri Gaza.

Liel aherutse kubwira  Radio North 104.5FM ko ibyo Turikiya ivuga ko yatera Israel ari ibintu bishoboka.

Avuga ko Turikiya isanzwe ari umwanzi wa Israel ucecetse uha abarwanya iki gihugu intwaro mu buryo bufifitse ndetse n’amafaranga.

Ashingiye kuri ibi, avuga ko Erdogan ashobora mu buryo bworoshye gutegeka ingabo ze zikahagaba ibitero.

Ndetse ngo ubusanzwe uyu mugabo akora ibintu ‘ahubutse’.

Ikindi kibigaragaza ni uko aherutse no gutegeka ko igihugu cye gicana ubucuruzi na Israel.

Icyakora Dr. Alon Liel avuga ko Ankara ishobora gushyira ku munzani igasanga intambara yeruye yaba ari ikibazo gikomeye, ahubwo igahitamo gutera inkunga abarwanya Israel.

Ntiyibagiza kandi ko igihugu cye kiramutse giteye Lebanon mu buryo bweruye, hari ibyago byinshi ko nacyo cyahita giterwa na Turikiya.

Ikindi ni ko Turikiya isanga igitero kuri Lebanon gikozwe na Israel cyaba kirimo kiyototera bityo ikaba yahita itanguranwa ikayigabaho igitero.

Liel avuga ko Israel ikwiye kwicara ikareba uko Turikiya yashyirwa mu kato mu rwego rwa dipolomasiya ariko nanone ngo byayigora kuko ububanyi n’amahanga bwayo cyane cyane ku birebana na Turikiya budahagaze neza.

Mu rwego rwa gisirikare, Israel ikomeje kwitegura intambara na Lebanon.

Ingabo zayo zitwanira mu kirere ziri mu myiteguro ikomeye mu gihe zitegereje amabwiriza avuye mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version