Shema w’imyaka 35 y’amavuko yafashwe na Polisi y’u Rwanda imusanganye permis y’impimbano yatangiwe i Burundi. Yafashwe aje gusuzumisha ikamyo iremereye yo mu bwoko bwa Benz Actros.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare, 2023 saa tatu za mu gitondo nibwo yafatiwe i Remera ahasuzumirwa ibinyabiziga.
Hashize iminsi irindwi undi mugabo afitiwe muri kiriya kigo nawe yaje gusuzumisha ikamyo bamwatse permis basanga afite iyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’impimbano yemeza ko iri ku rwego rwa A, B, C na D.
Uyu we icyo gihe yeruriye Polisi ko yayibonye amaze gutanga $200, akaba yari amaze imyaka ibiri ayigenderaho.
Ku byerekeye uwafatanywe permis y’i Burundi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uretse no kuba ari urwo yaguze kuko atigeze akora ikizamini cyemeza ko azi gutwara imodoka, ni uruhushya ni uruhimbano.
Ati: “Shema ni Umunyarwanda wafashwe ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yatwaraga afite uruhushya rwo gutwara imodoka zo ku rwego B, C na E rw’uruhimbano rugaragaza ko rwatangiwe i Burundi.”
Shema yemeye ko uruhushya yagenderagaho ari uruhimbano yaguriye mu Kayanza mu Burundi mu mwaka wa 2018 yishyuye amadorali y’Amerika 200($200).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye buri wese ugitekereza kunyura mu nzira nk’iyi ngo abone uruhushya ko akwiye guhindura ibitekerezo bitaramukururira ibyago.
Ati: “Kugura no gutwarira imodoka ku ruhushya rw’uruhimbano bihanwa n’itegeko. Nyura mu nzira zemewe wige amategeko y’umuhanda, wige imodoka neza ukorere uruhushya rwemewe ureke izindi nzira.”
Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yabeshye Ko Afite Permis Zo Ku Rwego Rwa A, B, C, D Na E Yakuye Muri DRC