General Pervez Musharraf Wategetse Pakistan Yatabarutse

Musharraf yayoboye Pakistan mu gihe gikomeye akaba yaguye mu bitaro by’i Dubai azize uburwayi yari amaranye igihe. Apfuye afite imyaka 79 y’amavuko.

Musharraf yibukirwa kuri byinshi harimo n’uburyo yageze ku butegetsi akoze coup d’état itaragize uwo ihitana.

Yayikoze nyuma y’uko mu mwaka wa 1999 akuwe ku bugaba bukuru bw’ingabo, we n’abandi basirikare bakuru ntibabyishimire ahubwo bagahindukirana Perezida na Minisitiri w’Intebe bakabakuraho.

Pervez Musharraf  yakomeje kuyobora kiriya gihugu ariko abikorana ubwenge kuko yaburijemo amayeri menshi yo kumuhirika abantu babaga bateguye.

- Kwmamaza -

Mu gihe kirenga imyaka irindwi yakomeje kubaka imbaraga za gisirikare muri Pakistan itajya ibana neza igihe kirekire n’u Buhinde.

Akiri ku butegetsi abantu bagerageje kumuhitana inshuro eshatu akarusimbuka.

Yaje gutakaza igikundiro mu maso y’abaturage nyuma y’urupfu rw’umugore wari uhagarariye abataravugaga rumwe nawe witwa Benazir Bhutto hari mu mwaka wa 2007.

Hagati aho kandi ni ko atavugaga rumwe na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Musharraf yagiye i Dubai kwivuza.

Nyuma urukiko rwo mu gihugu cye rwaje kumuburanisha adahari ndetse rumukatira urwo gupfa ashinjwa kugambanira igihugu.

Bidatinze ariko, icyo gihano cyaje guteshwa agaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version