Museveni Na Suluhu Batashye Inama Yaberaga I Bujumbura Itarangiye

Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba yaraye ibereye i Bujumbura, yamaze amasaha arenga ane. Perezida Museveni wa Uganda na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania basohotse habura igihe gito ngo hasomwe itangazo ry’imyanzuro yayifatiwemo.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki niwe warisomeye abari aho.

Radio Okapi y’Umuryango w’abibumbye ikorera muri DRC yari iri aho inama yabereye ivuga ko Mathuki yasomye ririya tangazo mu Cyongereza no mu Giswayili.

Iri tangazo rya paji zirindwi(7) n’ingingo 12 kandi ryanditse mu nyuguti z’icyapa, ritegeka impande zose guhagarika intambara, kandi abasirikare bagize EAC bagakomeza koherezwa mu Burasirazuba bwa DRC kugira ngo barebe ko nta ruhande rwubura imirwano kandi yari yarahagaritswe.

- Advertisement -

Muri ryo handitsemo ko mu gihe kitarenze iminsi irindwi(7) abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC bazahura bige uko iyoherezwa ry’ingabo muri kiriya gice cya DRC riri gukorwa banarebere hamwe uko byakomeza gukorwa neza.

Nyuma bazamenyesha Abakuru b’ibihugu byabo ibyo bemeranyijweho.

Muri uku kugarura amahoro, abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba nabo bazakomeza kwitabira ibiganiro kugira ngo bagire uruhare rutaziguye muri urwo rugendo rugamije amahoro arambye muri DRC.

Muri iyi myanzuro handitsemo ko Perezida wa EAC ari Evariste Ndayishimiye azamagana uruhande urwo ari rwo rwose rutazubahiriza ibikubiye muri ariya masezerano, kandi akazajya abimenyesha ndetse akabiganiraho na bagenzi be bayobora ibindi bihugu bigize uyu muryango.

Abakuru b’ibi bihugu bemeje ko Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo bakomeza kohereza ingabo zabo mu Burasirazuba bwa DRC no kureba ko zikora neza inshingano zazijyanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version