Minisitiri W’ingabo Z’u Rwanda Ari Mu Burundi

Major General Albert Murasira usanzwe ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda ari mu Burundi mu ruzinduko yoherejwemo na Perezida Paul Kagame ngo amuhere Perezida w’u Burundi ubutumwa.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Burundi handitseho ko Minisitiri Murasira ayoboye itsinda ry’abandi bayobozi ariko ntibavuga abo ari bo.

Minisitiri Gen Murasira agiye i Burundi hashize iminsi micye u Rwanda rufunguye umupaka warwo n’u Burundi ariko u Burundi bwo ntabwafungura uwabwo.

- Advertisement -

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Amb Albert Shingiro yabwiye Ijwi ry’Amerika ko u Burundi butafungura umupaka kuko u Rwanda rwafunguye uwabwo, ahubwo ngo hari ibiganiro hagati y’ibihugu byombi kugira ngo abantu u Burundi buvuga u Rwanda rucumbikiye kandi bashakishwa i Burundi bahabwe u Burundi cyangwa bajye ahandi.

Hagati aho Perezida Paul Kagame  nawe aherutse kwakira yaki Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Burundi, Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Perezida Kagame Yakiriye Intumwa Ya Evariste Ndayishimiye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version