Abapolisi Bakuru Basuye Minisiteri Y’Umutekano

Abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bari mu masomo mu ishuri ryigisha aba ofisiye bakuru riri i Musanze baraye basuye Minisiteri y’umutekano w’igihugu. Byari mu rwego rwo kureba uko ikora kugira ngo babihuze n’ibyo bamaze iminsi biga.

Bari bagize Icyiciro cya 10 cy’Aba Ofisiye Bakuru 34 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bari mu masomo mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riba i Musanze.

Urugendo shuri barimo ruzamara Icyumweru.

Ku ikubitiro basuye Minisiteri y’Umutekano bakirwa n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri witwa Sesonga Benjamin.

- Advertisement -

Yababwiye ko inshingano ya mbere y’iriya Minisiteri ari uguharanira ko Abanyarwanda bagira umutekano, amahoro n’ituze birambye.

Sesonga yarababwiye ati: “Minisiteri y’umutekano mu gihugu yashinzwe nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakanga 1994. Politiki y’umutekano w’imbere mu Rwanda ni umurongo ngenderwaho n’ingamba ku Rwanda kugira ngo abaturarwanda n’ umutungo wabo bicungirwe umutekano. Ni Politiki itanga uburyo bwo guhuza no gukorana kugira ngo umutekano wuzuye kandi usesuye ugerweho mu gihugu hose, aho buri wese asabwa kwirinda ibikorwa bishobora kuwuhungabanya.”

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri witwa Sesonga Benjamin aganiriza abashyitsi

Bariya banyeshuri barimo n’abapolisi bakuru muri Polisi y’u Rwanda ndetse harimo n’Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) Rafiki Mujiji.

CP Mujiji yavuze ko ikigo ayobora giha abapolisi amasomo yo ku rwego rwo hejuru, abayarangije bagahabwa impamyabumenyi zemeza ko ari abanyamwuga kandi bashoboye.

Abayarangije bahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.

CP Mujiji yagize ati: “Iyo abanyeshuri bamaze guhabwa amasomo yo mu ishuri; bajya no hanze gukora isesengura ry’ibyo bize bakabona n’uburyo bishyirwa mu bikorwa. Muri uru rugendoshuri, bazasura Minisiteri zitandukanye, Ibigo bya Leta by’Imiyoborere, Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu, Inzego z’ibanze, Imishinga y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage basure n’ibigo bitandukanye by’umuco.”

CP Rafiki Mujiji

Ba Ofisiye bakuru batangiye urugendoshuri ni Icyiciro cya 10 kigizwe na Ba Ofisiye 12 bakomoka mu bihugu 7 aribyo Kenya, Namibia, Malawi, Tanzania, Sudani y’epfo, Somalia na Zambia.

Harimo n’Abanyarwanda 22 bagizwe n’abapolisi  18,  babiri baturutse mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) na babiri bo mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB).

Ubwo bari binjiye mu Kigo Minisiteri y’umutekano w’u Rwanda ikoreramo
Muri iri tsinda harimo abanyeshuri baturutse muri Polisi zo mu mahanga
Harimo n’Abanyarwanda bakora mu Rwego rw’igihugu rw’amagereza
Harimo n’abagore bafite ipeti rya Chief Superintendent

Amafoto: Minisiteri y’umutekano

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version