Gen Muganga Yasabye Abakinnyi Ba APR Gutwara ‘Ibikombe Byose’

Lieutenant General Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi wa APR FC yabwiye abakinnyi b’iriya kipe ko bagomba gutwara ibikombe byose biri guhatanirwa mu Rwanda muri iki gihe.

Ku rubuga rwa APR FC handitseho ko Lt Gen Muganga yabibwiye abakinnyi ba APR FC ubwo yari yabasanze mu myitozo bakoraga bitegura umukino wa Shampiyona uzayihuza na Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi.

Gen Muganga yagize ati: “ Urugamba rugeze ahakomeye! Namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka finale kuri twe kandi iyo mikino yose iregeranye, rero iyo mikino yose niyo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.”

Lt Gen Muganga uyobora Ikipe ya APF FC

Yababwiye ko abizeye, ko batazamutaba mu nama.

Yakomeje ati: “ Ndizera ko ibyatambutse byatambutse, imitima twese tuyerekeje kuri iyi mikino isigaye, muri abakinnyi beza kandi bafite intego mu buzima, muri bakuru muzi icyo tubakeneyeho.”

Yabibukije ko bishoboka cyane ko ibikombe biri gukinirwa byose babitwara.

Muganga yabasabye kuzabyegukana ubundi ibindi bakazabibabaza.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ba APR ko muri iki gihe baba bagomba kwirinda ibyabajyana mu bintu bidafite akamaro  ahubwo bagashyira umutima ku kazi kabo.

Shampiyona irabura imikino itanu ngo irangire.

APR F.C niyo iri ku mwanya wa mbere n’aho imikino y’igikombe cy’amahoro yo igeze muri ½.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version