Nyagatare: Akarere Kaza Mu Twa Mbere Dufite Abasambanya Abana Benshi Mu Rwanda

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaza ko Akarere ka Nyagatare kari mu twa mbere mu Rwanda tugaragaramo icyaha cyo gusambanya abana. Byatangajwe n’Umukozi w’uru rwego RIB witwa Jean Claude Ntirenganya usanzwe ukora mu ishami ryo gukumira ibyaha n’ubushakashatsi.

Jean Claude Ntirenganya aganiriza abanyeshuri b’i Nyagatare

Hari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukumira no kwirinda ibyaha byibasiye urubyiruko bwakorewe mu ishuri rya Cleverland Technical School Matimba riri i Matimba

Nyuma yo kugaragaza imibare yerekana uko ibyaha byibasiye urubyiruko biteye mu Rwanda, yerekanye ko Akarere ka Nyagatare kaza mu turere twa mbere mu gihugu twibasiwe n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Imibare igaragaza ko Intara y’i Burasirazuba iza ku mwanya wa mbere  ku cyaha cyo gusambanya abana nk’uko imibare yafashwe mu myaka itatu  ishize ibyerekana.

- Advertisement -

Ubusanzwe Akarere kaza ku mwanya wa mbere kuri iki cyaha ni aka Gasabo.

Gakurikirwa na Gatsibo, Nyagatare, aka kana kakaba Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza witwa Juliet Murekatete wari uri muri uyu muhango yavuze ko Akarere kabo kibasiwe n’icyaha cyo gusambanya abana, icuruzwa ry’abantu kuko baturiye umupaka.

Ikindi ngo ni uko muri kariya karere hari n’ikiyobyabwenge cyitwa Rwiziringa kibasira abantu bagatangira kwitwara nk’abana kandi ari umuntu mukuru.

Kwitonda Ndahiro Jimmy uhagarariye abanyeshuri muri kiriya kigo yasabye bagenzi be gushishoza kuko iyo urangaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga uhura n’ibyago.

Umuyobozi w’iri shuri witwa Jonas Nkurikiye  yavuze ko yizeye ko buriya bukangurambaga buzafasha rubyiruko  rwugarijwe n’ibyaha bitizwa umurindi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abanyeshuri bavuze ko bagiye kwihatira kumenya no kwirinda ibyaha
Kwigisha ni uguhozaho. Abakozi ba RIB bakomeje gusaba abaturage kutubahuka amategeko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version