Gen. Muhoozi Kainerugaba Ari Mu Rwanda

Hashize igihe gito Gen Muhoozi Kainerugaba ageze mu Rwanda. Yaje aherukejwe na Andrew Mwenda nk’uko umunyamakuru uri mu bakomeye muri Uganda witwa Canaru Mugume ukorera NBS yabishyize kuri Twitter .

Uyu mugabo aherutse kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Karere u Rwanda ruherereyemo nyuma y’uko Perezida Yoweli Museveni ari nawe Se umubyara atangaje ko amuvanye ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka ariko akamuha ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye.

Hari nyuma ya tweets nyinshi yari amaze iminsi akora harimo n’ivuga ko we n’ingabo ze zirwanira ku butaka bafata umujyi wa Nairobi mu Byumweru bibiri.

- Advertisement -

Andrew Mwenda ni murumuna wa Gen Kayanja Muhanga wasimbuye Kainerugaba ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Muhanga we yahise asimburwa ku buyobozi bw’ingabo za Uganda yayoboraga muri DRC muri operation yitwa Sujaa na Major General Dick Olumu.

Kainerugaba yaherukaga mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022.

Gen Kainerugaba Muhoozi Yongeye Guhura Na Perezida Kagame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version