Mu Majyepfo Barasaba Ko Inkwano Ivaho

Mu biganiro biherutse guhuza ababyeyi, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abakora muri PRO-FEMMES TWESE HAMWE, hari abayobozi basabye ko inkwano ivanwaho kuko ibera inzitizi umusore ushaka kurushingana n’umukobwa ariko amikoro akaba ataragwira.

Ababyitabiriye bari bagamije mbere na mbere kureba aho igipimo cy’ubwuzuzanye n’uburinganire kugeze mu bagabo n’abagore kugira ngo barebe uko cyazamuka binyuze mu gukuraho inzitizi.

Inkwano mu Kinyarwanda yahoze ari inka( imwe cyangwa nyinshi) umusore yahaga iwabo w’umukobwa ashaka kurongora bikitwa inkwano.

Inkwano ni ijambo rituruka ku nshinga yitwa ‘ Gukwa’, uyitanze akitwa ‘Umukwe.’

- Kwmamaza -

Uko ibihe byatambukaga niko icyatangwaga nk’inkwano ari cyo ‘inka’ cyahindutse bamwe bakwa amasuka abandi bagera n’ubwo bakwa amafaranga.

Nyuma y’aho amafaranga aherewe inganji  mu bukungu bw’Abanyarwanda, yaje no gusimbura cyangwa se mu yandi yahindutse ingurane y’uwabuze inka yo gukwa.

Kubera ko urukundo uwo rushatse rumusanga, hari ubwo umusore agira atya agakunda umukobwa ufite iwabo barusha iw’umusore umutungo.

Iyo urukundo rwa bombi rukomeye, bikageza ubwo umusore yumva ashaka kubana n’uwo mukobwa, aragenda akabimubwira.

Ababyeyi b’umukobwa akenshi baba bashaka ko umusore abakwera kuko iyo bitabaye hari bamwe bavuga ko umukobwa yatangiwe ubuntu, ko banze ko azagumirwa…

Aha niho habera umuhungu ihurizo, agahitamo gushaka impamvu zituma abenga uwo mukobwa yanga ko bizagaragara ko kuba ataramushatse bitatewe n’ubukene bwe  ahubwo ko ari imico mibi nyamukobwa yari yaramuhishe none akaba yayivumbuye.

Iyo bitagenze gutyo, we n’umukobwa bakundana bafata umwanzuro wo kwishyingira, iby’inkwano n’imihango ijyana nabyo bikazaza nyuma.

Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo rero basanga inkwano ikwiye kuvaho, ntikomeze kuba kidobya mu rukundo rwa babiri.

Ikindi bavuga ko gisigaye cyaratumye inkwano itakaza agacoro yahoranye n’uko yabaye amafaranga none ab’iwabo w’umusore bakaba basigaye baciririkanya n’iwabo w’umukobwa nk’aho ari isambu bagiye kugura.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Uwamariya Agnès avuga ko ku giti cye yifuza ko ababyeyi bakuraho iyo nkwano yahinduwe amafaranga.

Uwamariya avuga ko ababyeyi bagomba kuva ku by’inkwano y’amafaranga baca umuhungu ugiye kubarongorera umukobwa ahubwo bakazirikana ko ayo mafaranga ari yo we n’umukobwa bagomba guheraho bubaka ubuzima bushya bwa bombi.

Ati: “Inka yari ifite ibisobanuro nk’ikamba ry’uburere bwiza, iyo ugiye mu muco byari byiza, ariko muri iki gihe hari bamwe mu babyeyi basigaye bakwa amafaranga ibi ntabwo bijyana n’umuco nyarwanda.”

Ngo mu misango yo gusaba umukobwa hari bamwe mu babyeyi bubuka urusyo hejuru y’umuryango w’iwabo w’umusore baje gusabira bakabaca amafaranga bashobora kuba batarigeze batunga mu buzima bwabo.

Uyu muyobozi wo muri Nyamagabe avuga ko hari abagabo bemera bagakwa ayo mafaranga ariko bakazihimura ku bagore babo ngo ni uko babakoye menshi, bigasa n’aho ari igikoresho cyabahenze none kikaba cyaranze gukora icyo bakiguriye.

Hari ababyeyi bavuga ko umukobwa wabo bamutenzeho amafaranga menshi bamurihirira amashuri bityo ko atarongorwa n’umusore utanga inkwano y’ubusa busa.

Ku rundi ruhande ariko, ngo hari igitekezo kiri kwaduka mu Banyarwanda kidasanzwe!

Ni icy’uko umukobwa nawe yazajya ajya gusaba umusore yakunze.

Umuyobozi Mukuru wa PRO-FEMMES TWESE HAMWE, Dr Gahongayire Libératha yabwiye UMUSEKE  hari ahantu abakobwa bajya bajya gusaba abasore ariko bikaba mu ibanga kuko kizira mu muco w’Abanyarwanda.

Avuga ko inkwano uko yaba yitwa kose, itagomba kwambura umukobwa uburenganzira agenerwa n’itegeko.

Yavuze ko Abanyarwanda bose bisanze muri uwo muco, bitandukanye n’uwo mu bihugu by’afirika y’iburengerazuba aho abakobwa bakwa abahungu, agasaba ko buri wese yubahwa uko ari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait avuga ko umukobwa atari itungo bajyana ku isoko kugira ngo ushaka kumukwa aciririkanye ibiciro.

Ati “Hari ibyiza tuvoma mu muco wacu hari ibizanwa n’iterambere.  Ibyo tugomba kuvugurura bitanoze bigomba guha icyubahiro umugore.”

Bamwe mu bagabo bakurikiranye ibitegekezo byatangiwe muri biriya biganiro, basabye ko hagomba kunozwa  itegeko k’uburyo umukobwa yazahabwa uburenganzira busesuye bwo gukwa umuhungu, kuko kuba bitemewe bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri iki gihe ibintu byahindutse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version