‘Gender’ Muri RDF, Uko Inkiko Za Gisirikare Zikora…Ikiganiro N’Umuvugizi W’Ingabo

Mu rwego rwo kumenya byinshi ku mikorere y’ingabo z’u Rwanda, Umuvugizi w’Ingabo wazo Col Ronald Rwivanga yabwiye Taarifa ko kimwe mu byo ingabo z’u Rwanda zishyira imbere ari ihame ry’uburinganire. Ngo kuva na kera abagore bagize uruhare mu gucunga ubusugire bw’u Rwanda…

Taarifa: Turabashimiye ku kiganiro tugiye kugirana.

Col Rwivanga: Murakoze namwe abo kuri Taarifa

Taarifa: Ihame ry’uburinganire nka kimwe mu bigenga Politiki y’u Rwanda, rukurikizwa gute mu ngabo zarwo?

- Advertisement -

Col Rwivanga: Mu mateka y’Ingabo z’u Rwanda abagore/abakobwa bagiye bagira uruhare runini mu kurinda no kurengera ubusugire bw’igihugu. Mu mateka ya cyera mwumvise uwitwaga Ndabaga, n’abandi. Mu mateka y’urugamba rwo kwibohora, Ingabo zari iza RPF/RPA-Inkotanyi icyo gihe harimo abagore babaye mu mitwe itandukanye ndetse no mu nzego z’ubuyobozi. Bajyaga ku rugamba cyangwa bagakora imirimo itandukanye yagize akamaro mu rugamba rwo kobohora igihugu cyacu.

Ibyo byarakomeje na nyuma yo gutsinda urugamba rwari rwaratangijwe mu 1990.

Major Doreen Kayitesi, umwe mu bagore bagiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Mu Mwaka 2007 hashyizweho ishami ryihariye rireba ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi muri RDF (RDF GENDER DESK).

Uru rwego rufite uruhare runini mu kwigisha abasirikare n’imiryango yabo ibijyanye no kurwanya ndetse no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Mass mobilisation).

RDF Gender Desk igira inama kandi igakemura ibibazo biba byavutse mu miryango bijyanye n’ihohohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni urwego kandi rufasha mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore no kubaka ubushobozi bw’umugore mu mirimo itandukanye.

Abagize uru rwego kandi bakangurira abakobwa kujya mu ngabo z’igihugu ndetse no mu butumwa bw’amahoro. Kuva mu mwaka wa 2004, abagore barenga 1500 bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro.

Abagore 260 boherezwa mu butumwa buri mwaka.

No mu rwego rwo kuzamura ubushobozi mu buryo bw’imari Koperative y’abakora mu nzego z’umutekano Zigama CSS yashyizeho Ishami ryiga uburyo bushya bwo guha inguzanyo imiryango y’’abanyamuryango bayo mu rwego rwo guteza imbere umugore. Umugore wateye imbere aba inking ikomeye yo guteza imbere urugo rwose no guha uburere buboneye abo yibarutse.

Taarifa: Ese inshingano  za RDF ni ukurinda imbago z’igihugu gusa?

Col Rwivanga: Oya inshingano za RDF ziragutse cyane. Ubundi ni inshingano ihabwa n’itegeko (Ingingo ya 10) ari zo:

– Kurinda ubusugire n’ubwigenge bw’Igihugu;

-Gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kubumbatira no kugarura ituze rusange rya rubanda no kubahiriza amategeko;

-Gufasha mu bikorwa by’ubutabazi igihe cyose habaye ibyago mu gihugu;

-Gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu,

Lt Gen Mubarakh Muganga akiri Major Gen ubwo yifatanyaga n’abo muri GAERG mu kitwa AERG-GAERG Week. Aha ni muri Nyagatare

-Kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, iby’ubutabazi n’iby’amahugurwa.

Taarifa: Ku byerekeye iterambere ry’u Rwanda, RDF igira uruhe ruhare?

Col Rwivanga: Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifite inshingano zihabwa n’itegeko zo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Buri mwaka, RDF itafatanyije n’izindi nzego za Leta ikora ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu. Muri ibyo bikorwa harimo kubaka imidugugu y’icyitegerezo, amashuri, amavuriro. Imihanda, ibiraro, kurwanya isuri ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ingabo z’u Rwanda kandi zikora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, zitera ibiti, zicukura imirwanyasuri no gutunganya ibishanga.

Ibi byose bikorwa mu rwego rwo gutuma imibereho ya none n’iy’ejo hazaza y’umuturage iba mwiza. Urugamba rwa RDF ntirujyarurangira kuko iyo bitabaye kurwana n’umwanzi usanzwe, biba ari ukurwana n’umwanzi witwa ubukene n’ubujiji.

Taarifa: Kuki umusivili wakoranye icyaha n’umusirikare bombi baburanishirizwa mu nkiko za gisirikare? 

Col Rwivanga: Urukiko rwa Gisirikare ruburanisha, mu rwego rwa mbere, imanza z’ibyaha byose byakorewe ku butaka bwa Repubulika y’u Rwanda no hanze yarwo, bikozwe n’abasirikare, ibyitso byabo n’abo bafatanyije hatitawe ku mapeti yabo.

Inkiko za gisirikare ziburanisha umusirikare uwo ari wese wakoreye icyaha mu Rwanda cyangwa mu mahanga ndetse n’umusivili ucyekwaho kukigiramo uruhare runaka

Umwihariko ubaho gusa iyo babikoranye n’abana n’abantu baburanishwa mu rwego rwa mbere n’urwa nyuma.

Iyi niyo mpamvu ituma abasivili bakoranye ibyaha n’abasirikare baburanishwa n’inkiko za gisirikare.

Taarifa: COVID-19 yagize izihe ngaruka mu gisirikare cy’u Rwanda?

Col Rwivanga: Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya virusi ya Korona yavumbuwe mu mwaka wa 2019 (COVID-19).

Uretse  kuba natwe tutirinze twayandura, ariko nanone tugira uruhare mu gusuzuma no kuvura abanduye kiriya cyorezo. Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe birapima, bikavura ndetse bikanakingira iki cyorezo.

Hifashishijwe indege ingabo z’u Rwanda zitwara inkingo mu duce dutandukanye tw’igihugu. Dufatanyije kandi n’izindi nzego z’ubuzima n’izumutekano tugira uruhare runini mu kurinda, gukumira no kuvura covid19. Byumvikane neza ko natwe twirinda ko twakandura kuko iki cyorezo ntigitinya impuzankano iyo ari yo yose.

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kugeza inkingo za COVID-19 hirya no hino mu Rwanda

Muri rusange rero, ingaruka z’iki cyorezo natwe tuzisangiye n’abandi Banyarwanda.

Ariko ubuyobozi bwashyizeho ingamba zo kwirinda no kurwanya iki cyorezo k’uburyo bitabuza RDF gusohoza inshingano zayo.

Taarifa: Ingabo z’u Rwanda zizakorana gute n’iza SADC zitegura kuzajya muri Mozambique mu minsi iri imbere?

Col Rwivanga: Buriya twe tuzaba dukorana n’ingabo za Mozambique, SADC nayo niza izaba ifite aho ikorera( sector). Buri ruhande rugomba kuzakorera aho rwemerewe gukorera kandi rugakora inshingano zarwo, nta kwivanga mu z’abandi cyangwa ngo rwambuke rujye mu gice kitari urwacyo.

Niba ufite sector ya Kimironko, nkagira Sector ya Remera, ntawe ukwiye kuva mu ye ngo ajye mu yindi itari iye. Iyo abikoze icyo gihe ahura n’ibibazo.

Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko ingabo zabo zagiye muri Mozambique zizakora akazi zatumwe neza nk’uko zagakoze n’ahandi.

Icyo u Rwanda rwazitumye nicyo zizakora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version