Umukobwa Wa Jacob Zuma Arashinjwa Kwatsa Umuriro Mu Gihugu

Duduzile Zuma umukobwa wa Jacob Zuma arashinjwa kuba nyirabayazana w’imyigaragambyo igiye kumara iminsi irindwi ica ibintu mu mijyi irimo na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Tweets ze nizo zatumye bamwe mu baturage batashimishijwe n’ifatwa rya Se bajya mu mihanda barigaragambya, batwika amaduka, barasahura, ibintu biradogera.

Byageze n’aho Guverinoma ifata umwanzuro wo kohereza abasirikare ngo babe ari bo bakoma imbere abigaragambya kuko bisa n’aho byarenze ubushobozi bwa Polisi.

Ahandi hantu hibasiwe n’abigaragambya ni mu mijyi ya Gauteng na KwaZulu Natal, aha hakaba ari ho Jacob Zuma akomoka.

- Advertisement -
Duduzile Zuma mu Ukwakira, 2019.

Ikinyamakuru Daily Maverick  cyanditse ko no kuri uyu wa Kabiri tariki 13, Nyakanga, 2021 imvururu zigikomeje kandi hari ahantu henshi hari gucumba umwotsi mu kirere kubera gutwika imipine, inzu zimwe na zimwe…byose bigakorwa n’abavuga ko Zuma yafunzwe arenganyijwe.

Zuma yafunzwe ku wa Gatandatu nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rumuhamije ibyaha birimo ruswa, ikimenyane no kwivanga mu gucuruza intwaro kandi bitari mu nshingano za Perezida w’igihugu no mu nyungu z’abo ayobora.

Duduzile Zuma ( umukobwa wa Jacob Zuma) niwe uvugwaho kwatsa umuriro ubwo yandikaga kuri Twitter asaba abaturage kutihanganira akarengane Se yahuye nako.

Ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo yanditse kuri Twitter asaba abaturage ‘kwihuriza hamwe, bagakora uko bashoboye bakagaruza ubutaka babuze, ndetse n’ubuyobozi babuze.”

Umuriro watse

Iryo joro umuriro wahise utangira kwaka mu bice birimo ahitwa Mooi River.

Nyuma bamwe baje kuvuga ko urukuta rwatangarijweho ariya magambo bivugwa ko ari aya Duduzile Zuma atari urwe nyakuri, ahubwo ari arumwitiriye, ariko ibi ntibyatinze kunyomozwa kuko hari izindi tweets zakomeje kurucishwaho kandi muri ariya mazina.

Duduzile ntiyigeze abinyomoza mu itangazo yisinyiye ku giti cye, bityo itangazamakuru ro muri kiriya gihugu rikemeza ko ari we wenyegeje umuriro mu baturage. Nta ho yigeze yamagana abagiragambya bagatwika bakanasahura.

Binavugwa ko hari imwe muri tweets ze igira iti: “ Mureke Hashye!”

Kuri uyu wa Mbere mu Itangazo rya Minisiteri y’ingabo za kiriya gihugu havuga ko hari abasirikare benshi

Jacob Zuma yamaze imyaka icyenda ayobora Afurika y’Epfo, muri icyo gihe bikaba bivugwa ko hari ibikorwa yakoraga mu nyungu ze aho kuba iz’igihugu muri rusange z’abatuye Afurika y’Epfo.

Zuma aherutse gukatirwa gufungwa amezi 15

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga nirwo rwamukatiye.

Umunyamategeko we witwa Dali Mpofu avuga ko inteko iburanisha yakoze amakosa akomeye mu guca urubanza, ikatira Zuma.

Umwe mu bacamanza bamukatiye witwa Steven Majiedt we yavuze ko bakatiye uriya mugabo kubera ko yanze kumvira urukiko.

N’ubwo yemejwe biriya byaha, Jacob Zuma w’imyaka 79 hari abatuye kiriya gihugu bakimukunze, biganjemo abakennye baba mu bice bidateye imbere.

Mbere gato y’uko ririya tangazo risohoka, hari abasirikare bamwe bari bamaze kugera mu bice birimo ahitwa Pietermaritzburg.

Umwe mu banyamakuru bafata amafoto wa AFP ejo yabonye umurambo muri umwe mu mihanda yo muri Johannesburg.

Polisi y’Afurika y’Epfo ivuga ko kugeza ubu hari abantu 200 bamaze gutabwa muri yombi.

Perezida Cyril Ramaphosa kuri iki Cyumweru yasabye abaturage kwigaragambya mu mutuzo, bakirinda kugira ibyo bahutaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version