Indege Ya Uganda Yashizemo Amavuta Igeze Muri Tanzania

Abagenzi bari muri imwe mu ndege za Uganda batangajwe no gukerererwa ku kibuga cy’indege kiritiwe Julius Nyerere muri Tanzania bategereje ko indege bayongeremo amavuta ngo iguruke.

Bamaze igihe kirenga amasaha abiri bategereje ko amavuta y’indege aza aturutse Dar es Salaam.

Byasabye ko hagira andi mavuta atumizwa hirya y’ikibuga kuko iriya ndege yari ikeneye amavuta menshi.

Daily Monitor yanditse ko amavuta yagombye gutumizwa i Dar es Saalam kugira ngo agere kuri kiriya kibuga bifata igihe kubera intera irimo.

- Advertisement -

Ubundi mu mikorere y’indege nta gucyererwa kuba mo. Isaha iba ari isaha!

Itangazo ryasohowe na Uganda Airlines ryavuga ko biseguye ku bagenzi bari muri iriya ndege, ko ibyabaye byatewe n’uko uwari buzane ariya mavuta yatinze kubageraho.

Itangazo riti: “ Mutwihanganire ntituzongera!”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version