Isiraheli Yasabwe Kuba Ihagaritse Ibitero Kuri Hezbollah

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Bamwe mu basirikare ba IDF bari hafi y'umupaka na Lebanon. Ifoto@ Arab News

Nyuma y’ibiganiro bagiranye kuri telefone, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko yabwiye Perezida Donald Trump ko niba Hezbollah idahagaritse kugaba ibitero ku mijyi n’abaturage b’igihugu cye, Isiraheli izagaba ibitero ku bikorwa by’iterabwoba biri i Beirut, umurwa mukuru wa Lebanon.

Trump yavuganye na Netanyahu kuri telefoni amusaba ko igihugu cye na Hezbollah byahana agahenge, bikavugwa ko ari agahenge k’ibyumweru bibiri.

Icyo amahanga yibaza ni ukumenya niba koko kazubahirizwa cyane cyane ko Netanyahu asa nutizeye uruhande bahanganye, ibi bikagaragarira mu guteza ubwega ko Hezbollah nidahagarika ibyo ikora, nawe azayirasira mu murwa mukuru wa Lebanon.

Nyuma yo kuganira na Trump, Netanyahu yatangaje ko Isiraheli yemeye ko “nta basirikare bayo bazinjira i Beirut, kandi abari bamaze gufata inzira berekeza yo ngo bamaze gusubira inyuma.”

Yongeyeho ko mu gusubiza icyo cyemezo, Hezbollah nayo yemeye guhagarika ibikorwa byose byo kurasa kuri Isiraheli, bivuze ko “Isiraheli itazabatera, kandi nabo batazayitera.”

Ubwo bwumvikane ariko busa nubutazaramba kuko mu gukomeza avuga iby’ako gahenge, Netanyahu yagize ati: “Niba Hezbollah idahagaritse kugaba ibitero ku mijyi n’abaturage bacu, Isiraheli izagaba ibitero ku bikorwa by’iterabwoba biri i Beirut.”

Yanavuze kandi ko ingabo za Isiraheli (IDF) zizakomeza ibikorwa byazo nk’uko byari byateganyijwe mu Majyepfo ya Lebanon niba ibintu bitagenze uko byemeranyijweho.

Mbere yaho, Ambasade ya Lebanon i Washington yari yatangaje ko Hezbollah yemeye icyifuzo cya Amerika cyerekeye agahenge, ivuga ko gahunda y’ako gahenge yagombaga kwagurwa ikagera ku butaka bwose bwa Lebanon.

Iyo Ambasade yanavuze ko Trump yabwiye Ambasaderi wa Lebanon muri Amerika ko Netanyahu na we yemeye iyo gahunda.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’ki gihugu, Nabih Berri, yari yabanje kumenyesha ubutegetsi bwa Trump ko Hezbollah yiteguye kugirana agahenge na Isiraheli kandi ko yemeza ko kazubahirizwa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Axios yatangaje ko ibyo yabibwiwe na Berri uyu akaba Umushiya uyoboye umutwe wa Amal Movement ukorera muri Lebanon.

Umujyanama wa Berri witwa Hamdan yagize ati: “Ku Cyumweru nahamagaye Ambasaderi wa Amerika i Beirut, Michel Issa, maze mubwira ko Hezbollah yiteguye kubahiriza byuzuye agahenge rusange kandi ko twiteguye gutanga uburenganzira bwo kugenzura uko kazashyirwa mu bikorwa.”

Hamdan yongeyeho ko Amerika yari yatanze igitekerezo cy’agahenge k’igice hagati ya Isiraheli na Hezbollah, aho Hezbollah yari guhagarika ibitero byayo mu Majyaruguru ya Isiraheli, na ho Isiraheli ikemera kutagaba ibitero kuri Beirut.

Abayobozi ba Isiraheli bari bafite impungenge ko ibiganiro hagati ya Trump na Netanyahu byashoboraga gutuma igitero cyari giteganyijwe muri Dahiyeh gihagarikwa.

Nyuma y’iyo telefoni, abayobozi babiri ba Isiraheli babwiye Reuters ko Isiraheli yari itegereje icyemezo cya nyuma cya Trump mbere yo kugira igikorwa icyo ari cyo cyose gikorwa mu nkengero z’Amajyepfo ya Beirut.

Abo muri Lebanon bavuga ko ako gahenge karamutse kubahirijwe, byabuza Isiraheli gutera mu murwa mukuru Beirut.

The Jerusalem Post yanditse ko hari amakuru ikesha Axios avuga ko hari umuntu wayihaye amakuru y’uko Netanyahu ashobora kuzica iby’ako gahenge.

Kuba Hezbollah ishyigikiwe na Irani biri mu birakaza Isiraheli.

Ubwo iki gihugu cyagabaga igitero muri Irani gifatanyije na Amerika kikagwamo uwahoze ari Umuyobozi wayo w’ikirenga, Ali Khamenei, byarakaje Hezbollah ihita itangira kurasa muri Isiraheli.

Bidatize nayo yatangije ibitero muri Lebanon bigamije guhangamura Hezbollah, uyu ukaba umutwe w’abanya Lebanon b’aba Shiya baterwa inkunga na Iran.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *