Nyamasheke: Barashinja Ubuyobozi Kubategeka Kurandura Imboga

Abatuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri mu Murenge wa Bushekeri bavuga ko abayobozi babo babategetse kurandura imboga  zongeraga ireme ry’ifunguro, bakazisumbuza ibyatsi bita pasiparumu.

Imiryango 171 niyo ituye uriya Mudugudu uherereye mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Abawutuyemo ni abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye kiriya gice mu mwaka wa 2021.

Bavuga ko bugarijwe n’ibibazo birimo ibyo baterwa n’ubuyobozi.

- Advertisement -

Babwiye itangazamakuru ko usibye gutinya kwibasirwa n’ibiza kuko aho batujwe badatekanye, bugarijwe n’imirire mibi ituruka ku byemezo by’abayobozi bavuga ko ‘bidashyize mu gaciro.’

Ubuyobozi bwabategetse guhinga ibyatsi bya pasiparumu bigasimbura imboga zari zibafatiye runini mu mirire y’abakuru n’abana.

Ngayabaseka Paul ati: “Batubwiye ko tugomba gutera pasiparumu imboga tukazirandura. Ariko icyo twifuza ni uko batureka tugatera imboga zikadutungira abana natwe zikadutunga.”

Abayobozi baturutse ku Murenge wa Bushekeri nibo batanze aya mategeko nk’uko umwe mu baturage abyemeza.

Ati: “Bari kuturanduza imboga ngo dutere pasiparumu zonyine hose, tukibaza niba abana batazarwara bwaki.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwasobanuye impamvu yabyo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie ahakana ibyo kubuza abaturage guhinga imboga, akavuga ko Umudugudu wa Bushekeri watujwemo abasenyewe n’ibiza ufite ubutaka bworoshye ariyo mpamvu basabye abaturage gusigasira imikingo bakayiteraho pasiparumu.

Yabwiye UMUSEKE ati: “Nta muyobozi wigeze ababuza guhinga imboga. Icyo twabasabye ni ugushyigikira imikingo, twifuzaga ko buri mukingo w’inzu waterwaho ibyatsi bigaburirwa amatungo, nibyo turi gukora n’abaturage.”

Mukamasabo avuga ko atari ibyatsi bya pasiparumu bizahaterwa gusa kuko bateganya no kuhashyira imifuka, ikaba yashyirwamo ibitaka bigaterwaho inshinge mu rwego rwo gusigasira imikingo ngo itagwira inzu.

Yasabye abaturage guhinga imboga no kwibuka ko Akarere kabo gafite ubutaka bworoshye ko ingamba zo kurwanya isuri zigomba kubahirizwa.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri wuzuye mu 2022 utwaye Miliyoni Frw 680.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version