Gicumbi- Gakenke: Abaturage Barashinja Abayobozi Kubaka Ruswa

Mu Mirenge ya Rwamiko na Mataba mu Turere twa Gicumbi na Gakenke hari abaturage batinyutse babwira itangazamakuru ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze( ku rwego rw’Umudugudu) babaka ruswa.

Babwiye Radio/TV1  ko hari bamwe mu bagabo b’aho basaba ko batarara irondo kubera impamvu runaka, abakuru b’imidugudu bakababwira ko kugira ngo bishoboke bagomba kugira agafaranga batanga.

Ni agafaranga katajya mu isanduku ya Leta ahubwo kajya mu mufuka wa Mudugudu.

Hejuru y’uko bakwa amafaranga, hiyongeraho ko n’ayo batswe uyu munsi atari yo bakwa ejo bundi kuko ahora ahindagurika.

- Advertisement -

Ni amafaranga atajya munsi ya Frw 2,000 ariko ntarenge Frw 5,000.

Undi nawe ati: “ Abayobozi bo hasi bitwa ngo ni Mudugudu nibo batuzengereje.”

Uyu muturage yavuze ko hari bamwe muri ba Mudugudu bakubitirwa no mu tubari.

Abo muri Gakenke mu Murenge wa Mataba mu midugudu igize Akagari ka Nyundo,  nabo bavuga ko ba ‘Mudugudu’ babajujubije babaka ruswa.

Kubona inka muri gahunda ya Girinka bisaba ko uba watanze Frw 40,000 cyangwa Frw 50,000.

Gakenke na Gicumbi ni Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko agiye kwikurikiranira iki  kibazo.

Mugabowagahunde avuga ko ikintu agiye gukora ari ukubyikurikiranira ariko akazanabwira abaturage n’abayobozi muri rusange ko ruswa ari mbi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Abaturage bo bavuga ko hari ubwo bimwa serivisi kubera ko baba basabwa gutanga ruswa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version