Ubuhamya Bw’Abariye Ibiryo Muri Youth Connekt Bikabatera Kurwara

Umwe mu bakobwa bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rya Youth Connekt ya 10 iheruka, yabwiye Taarifa uko amafunguro bagaburiwe yari ateye. Avuga ko mu gitondo bafashe ibiribwa bizima, umuntu wese usanzwe witabirana inama atakwinubira.

Ati: “Ibiryo twariye rero…ndabikubwira mu bice bibiri: Break fast nta kibazo, yari iteguye neza nk’umuntu usanzwe witabira events nyinshi sinakubeshya…ariko byazambiye kuri lunch twariye dusoza…”

Umukobwa twaganiriye utashatse ko tumutangaza amazina, avuga ko ku mafunguro ya saa sita( lunch) babagaburiye amafunguro afungiye hamwe, ibyo bita food take away.

Iyo ‘take away’ yari ifungiyemo umuceri, ifiriti, ibishyimbo n’inyama( y’inka cyangwa inkoko).

- Advertisement -

Hejuru y’umuceri hari hanyanyagijeho agasosi.

Buri mwana mu bana 2000 yahawe umuneke na fanta byo kwikuza.

Uwaduhaye amakuru avuga ko mu byo kurya bahawe, ibishyimbo n’ifiriti byari byapfubye.

Yagize ati: “Muri byo nkubwiye ibishyimbo n’ifiriti byari byapfuye bikururuka bigaragara…kuko washyiragamo ifoke ukabibona. Ntabwo nabiriye cyakoze inyama nabonaga ari nzima hamwe n’umuceri nta kibazo …”

Ni igikorwa kitabiriwe n’urubyiruko 2000

Yiririye akanyama arya n’umuneke arigendera.

Uyu mukobwa uherutse kurangiza Kaminuza avuga ko haciyeho iminsi mike, ahamagara mugenzi we bari bahuriye yo ngo amubaze uko yaramutse undi amabwira ko nta maramuko, ko mu nda hamuzonze.

Avuga ko ataseka ababiriye kubera ko nta muntu wari bucyeke  ko biriya biryo byanduye.

Hari undi mukobwa wo mu Karere ka Kicukiro wiga muri SFB watubwiye ko biriya biryo byumvikanagamo kugaga.

Yemeza ko muri Kaminuza ye yahavuye ari kumwe na bagenzi be buzuye amabisi abiri bagiye muri iriya nama.

Aho batahiye Youth Connekt ihumuje, yaragiye araryama ariko mu gitondo yumva arashaka kujya ku bwiherero buri kanya.

Ati: “ Nagize ngo ni jye gusa byabayeho ariko nageze ku ishuri mbiganira na bagenzi banjye bambwira ko nabo ari uko, ntawagohetse.”

Uyu munyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha iby’imari n’icungamutungo avuga ko yumvaga mu kanwa ko ariya mafunguro yari amaze igihe atetswe.

Ati: “ Rwose wumvaga byumvikanamo ko bimaze igihe kirekire bitetswe.”

Mu kugenekereza kwe, avuga ko kimwe mu bishobora kuba byarateye biriya biryo kugaga, ari uko babipfunyitse muri take away kandi zizwiho kwica ibiryo vuba.

Abajijwe icyo asaba abategura amafunguro agenewe abantu benshi, yasubije ko byaba byiza bagiye babitegura babariranyije neza igihe ababifata bari bubifatire, ntibitinde kubageraho ngo bipfe.

Ni bande babigabuye?

Amakuru tugishakira ishingiro ryayo avuga ko hari imwe muri Hotel zo mu Karere ka Kicukiro yateguye ariya mafunguro.

Icyakora ibyo ni ibivugwa.

Ikindi  kivugwa ariko tugishakira ishingiro ryacyo ni uko abateguye amafunguro yahawe abitabiriye Youth Connekt ‘bashobora kuba’ ari nabo bateguye ayahawe abatabiriye itorero riherutse kurangiza amasomo y’Itorero ry’Indangamirwa ryateraniye i Nkumba mu Karere ka Burera.

Abitabiriye Youth Connekt batubwiye ko abari babazaniye ari mafunguro bari bambaye imyenda y’umukara hasi, ariko hejuru ari umweru.

Nta twapa twerekana amazina yabo n’aho bakora bari bambaye

Umwe mu bana bitabiriye Itorero ry’Indangamirwa wari umusangiza w’amagambo yabwiye Perezida Kagame ko ibiribwa n’ibinyobwa bagaburiwe byari byiza, ko nta kibazo byabateye.

Indangamirwa zo zagaburiwe neza

Nyuma nibwo Perezida Kagame yakomozaga ku biryo byanduye byagaburiwe abitabiriye Youth Connekt, avuga ko bidakwiye mu gihugu gishaka gukora ibintu bizima, binoze.

Yagize ati: “ Ejo bundi numvise ko duhura muri Youth Connekt, bagaburiye abantu…umubare munini wabo warwaye. Mwarabyumvise cyangwa?”

Umukuru w’igihugu yabajije Minisitiri w’urubyiruko uko ibintu nk’ibyo bibaho.

Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah yarahagurutse arasubiza ati: “ …Twarabimenye ko urubyiruko rwinshi rwarwaye, twabikurikiranye, ni amakosa, ubundi ntibyari bikwiye. Kuva bitegurwa, bijyanwa guhabwa urubyiruko  hakabaye hari procedure dukurikiza ireba ko ntawe uhawe ibiryo bifite ikibazo.”

[…] Perezida Kagame yamuciye mu ijambo amwibutsa ko we(Dr Utumatwishima) ari n’umuganga…

Umukuru w’igihugu yasabye ko abo bantu bakurikiranwa kuko ngo si bwo bwa mbere, ashimangira ko abo bantu bagomba guhanwa kuko ngo bibaye kenshi.

Perezida Kagame yasabye ko abateguye ibiribwa bigakoroga abana bagomba gukurikiranwa bose

Ese ababivugwaho barakurikiranywe?

Ni ikibazo tutarabonera igisubizo kubera ko ntacyo turahabwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha.

Icyakora hari amakuru avuga ko hari abamaze gutabwa muri yombi, ubwanditsi bwacu bukaba bugishakisha amazina yabo n’ibyaha RIB ibakurikiranyeho.

Igihe cyose bizabonekera tuzabitangariza abasomyi bacu…

Amafoto:Urugwiro Village@Flickr.com

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version