Gicumbi: Inkuba Yishe Umwana

Iradukunda Jean de Dieu ni umwana w’imyaka 10 wo mu Karere ka Gicumbi wishwe n’inkuba yaraye imukubitiye mu murima ari kumwe n’ababyeyi be bari gusarura ibishyimbo.

Byabereye mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Gitega mu Mudugudu wa Rubyiro.

Ibi byago byabaye nyuma y’imvura nke yari imaze guhita mu gace kari mo isambu bari bamaze gusaruramo iriya myaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’Agateganyo, Uwera Parfaite avuga ko abaturage bakwiye kuzirikana mu bihe by’imvura abantu baba bagomba kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa gukora ibindi bintu byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

- Kwmamaza -

Yabwiye itangazamakuru ati: “Turihanganisha abagize ibyago, abaturage bamenye ko igihe imvura iri kugwa bagomba kugama, amatungo yabo bakayacyura, bakirinda kwegera amadirishya n’inzugi, ndetse bagacomokora ibyuma bikoreshwa n’amashanyarazi kuko byatuma inkuba zikubita ubuzima bwabo bukajya mu kaga.”

Mu Ukuboza, 2023 nabwo inkuba yakubise amatungo y’umuturage mu Murenge wa Ruvune, yica ihene zirindwi  n’inka imwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version