Katumbi Yasabye Abamushyigikiye Guhaguruka

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasabye abamushyigikiye guhaguruka bagaharanira ko bahabwa intsinzi yabo kubera ko ngo bayikoreye kandi bayikwiye.

Yabasabye kudahubukira gukoresha imbaraga n’urugomo ahubwo bakigaragambya mu mahoro.

Katumbi yavuze ko abayoboke be bagomba guhaguruka bagaharanira ko uwatsinze amatora mu buryo nyabwo ari we ugomba kubayobora kuko ari bamwihiriyemo.

Asaba abatuye Afurika kumva ko abaturage ba DRC bafite uburenganzira bwo kuyoborwa n’uwo bihitiyemo.

Moïse Katumbi avuga ko amajwi ye yibwe kuko ngo bitabaho ko umwe mu bakandida aba atunze imashini batoreraho hanyuma ngo ejo azabe ari we utangazwa ko yatsinze amatora.

Iyi video ya Katumbi iciye kuri X nyuma y’uko Amerika isabye abumva ko bariganyijwe amajwi mu matora aheruka kugana inkiko aho kujya kwigaragambya mu mihanda y’i Kinshasa cyangwa ahandi.

Ikindi ni uko umunsi wo gutangaza ibyavuye mu matora mu buryo budasubirwaho wigijwe ku italiki itaratangazwa.

Hari ubwoba ko mu bice bitandukanye mu minsi mike iri imbere hashobora kwaduka imvururu zagwamo abaturage benshi binyuze mu kutemeranywa ku byavuye mu matora yabaye taliki 20, Ukuboza, 2023.

Umva uko Katumbi yavugiye mu magambo ye:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version