Gisagara: Bibye Imirindankuba Ipima Ibilo 13

Mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara haherutse gufatirwa abasore babiri bafite ibyuma by’imirindankuba bipima ibilo 13 hamwe n’ibindi byuma by’amashanyarazi bari bakuye ku rugomero rwa Kibirizi.

Bafashwe ku Cyumweru taliki ya 5 Werurwe, 2023 binyuze k’ubufatanye bwa  Polisi y’u Rwanda  n’inzego z’ibanze n’abaturage.

Abafashwe bavuze ko biriya byuma bari babujyanye kubigurisha n’abasanzwe bagura ibyuma bishaje bakajya kubinagura( recycling).

Umwe mu bafashwe afite imyaka 26 n’undi ufite 29, bafatanywe imirindankuba ipima ibilo 13 bakase ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari w’urugomero rwa Kibirizi.

- Advertisement -
Ibi byuma barabyiba bakajya kubigurisha n’abajya kubinagura

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko bariya bantu bafatiwe mu cyuho saa yine z’amanywa mu Mudugudu wa Kamugani, Akagari k’Umunini mu Murenge wa Kansi.

CIP Habiyaremye ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari abasore babiri barimo kugenda bacukura  baca intsiga z’amashanyarazi bakiba imirindankuba. Twateguye igikorwa cyo kubafata, bafatirwa mu cyuho bamaze gukata ipima ibilo 13.”

Abafashwe bavuze ko iyo bamaze kuyiba bajya kuyigurisha mu byuma bishaje bizwi nk’injyamani, ikilo kimwe bakakigurisha  Frw3,500.

CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho.

Yabibukije ko ari ngombwa kugaragaza abantu bose babyangiza kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)rukorera kuri sitasiyo ya Ndora kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni Frw 3 ariko atarenze miliyoni Frw 5.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version