Macron Ati: ‘ U Bufaransa Nshaka Ni Ubw’Abashaka Impinduka, Si Ubw’Abizirika Ku K’Ejo’

Inyandiko ikubiyemo ubutumwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagejeje ku Bafaransa abamenyesha imigambi afitiye igihugu cye nibongera kumutora, yavuze ko icyo ashaka ari uko u Bufaransa buba igihugu cyiyubaka ku nyungu z’abo cyabyaye aho kuba iz’abakuru b’ubu kuko bo bahora biziritse k’ejo, ku byahise.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron akaba ashaka gutorerwa manda ya kabiri avuga ko mu myaka itanu amaze ayobora u Bufaransa yakoze uko ashoboye akazamura ubukungu bwabwo.

Ikindi yemeza ko yakoze ni uguteza imbere urwego rw’ubuzima, ibitaro bikubakwa ndetse abaganga n’abaforomo nabo bakiyongera.

Avuga ko muri Manda ye igihugu cye cyahuye n’ibibazo ariko gikora uko gishoboye kubyikuramo.

- Advertisement -

Yatanze urugero rwa COVID-19, imyigaragambyo y’abantu bamaganaga ubuyobozi bwe bavuga ko nta terambere bubazanira.

Ibi byose hamwe n’ibindi ariko, Emmanuel Macron avuga ko yafatanyije na Guverinoma ye bashobora guhangana nabyo ndetse ngo yagabanyije n’imisoro yari iremereye abaturage.

Emmanuel Macron yavuze ko igihugu cyagize uruhare mu kuzamura ubuhangange bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Kuri iki kibazo ariko, u  Burayi bwahuye n’ibibazo bikomeye byatumye ahubwo hari bamwe bavuze ko bwari bugiye gucikamo ibice.

Incamake y’ibyo Macron ateganya muri manda itaha natorwa

Ingero ni nyinshi harimo iby’ikibazo cy’u Bugereki, ikibazo cy’abimukira, ikibazo cyo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ikibazo cyakuruwe n’uko Donald Trump yashakaga ko Amerika ihagarika guha OTAN/NATO amafaranga, ikibazo giheruka kuba hagati y’igihugu cye n’u Bwongereza bapfa amazi ibihugu byombi bikoraho n’ibindi.

Ikibazo kiri mu bimuhangayikishije muri iki gihe ni uburyo igihugu cye kiri gutakaza abafatanyabikorwa b’igihe kirekire muri Afurika y’i Burengerazuba mu bihugu nka Mali, Tchad, Guineee n’ahandi.

U Burusiya buri kumukura mu bice igihugu cye cyari cyaragize ubuturo bwacyo mu gihe kirekire gishize.

Mu ijambo Macron yatanze kandi yavuze ko kugira ngo ibi bibazo hamwe n’ibindi igihugu cye gifite bizacyemuke mu gihe kiri imbere, ari ngombwa ko bongera kumutora kandi bagakorana bahanze amaso imbere, ntibatsimbarare ku byahise.

U Bufaransa bwe kandi buherutse kugerageza gukoma mu nkokora intambara Putin yateguraga kuri Ukraine ariko ntibyakunda.

Uruzinduko yakoreye i Kiev n’i Moscow nta musaruro rwatanze kuko nyuma y’igihe gito avuyeyo, intambara yahise irota!

Kimwe mu byo Abanyarwanda bazamwibukiraho muri manda ye ya mbere ni uko yagize uruhare mu kongera kwiyunga kw’igihugu cye n’u Bufaransa nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi bitabanye neza.

Ni umubano wabaye mwiza k’uburyo hafunguwe za Ambasade ku buri ruhande.

Ibihugu byombi kandi byatangije imishinga irambye igamije gukomeza uwo mubano.

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umunyapolitiki wo mu Bufaransa wavutse taliki 21, Ukuboza, 1977.

Yabaye Perezida w’u Bufaransa mu mwaka wa 2017 asimbuye François Hollande.

Ikinyamakuru The Economist cyanditse ko iyo urebye abandi bahanganya Macron ubona ko ari we ufite amahirwe ndetse ngo angana na 88% yo gutorwa.

Abahanganye nawe barimo Melenchon, Le Pen, Pecresse, Zemour, Hidalgo n’abandi.

Kubera ko u Bufaransa ari cyo gihugu cya kabiri gikize mu Burayi(icya mbere ni u Budage) kikaba icya mbere igisirikare gihora mu ntambara ni ngombwa ko amatora y’ugomba kucyiyobora akurikiranirwa hafi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version