Gucuruzanya Muri Afurika Byakumira Intambara- Minisitiri Sebahizi

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi avuga ko  ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika bwaba uburyo bwo kwirinda intambara zikunze kuvuka hagati yabyo.

Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza Inama mpuzamahanga izatangira kuri uyu wa Gatatu hagati y’ibihugu bihuriye ku isoko ry’Afurika.

Ni inama bahaye izina rya BIASHARA Afrika2024( Ubucuruzi Muri Afurika ubivanye mu Giswayili bikajya mu Kinyarwanda) izabera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bibamo inyubako ngari zikorerwamo Inama mpuzamahanga.

Sebahizi avuga ko n’ubwo hari intambara mu bihugu bya Afurika cyane cyane ibihuje imbibi, ku rundi ruhande, amahoro ashobora kuboneka igihe cyose ibihugu byicaranye bikareba inyungu z’ubucuruzi zibihuza.

Ati: “Birumvikana ko ikibazo cy’intambara kibangamira ubucuruzi mu micururizanye n’ibihugu ariko nanone iyo ibihugu bihuriye ku nyungu z’ubukungu, biraganira bikarebera hamwe uko intambara cyangwa undi mwuka mubi uri hagati yabyo wavaho”.

Avuga ko ibyo u Rwanda rwungukiye mu kujya mu isoko mpuzamahanga rihuza ibihugu by’Afurika ari byinshi.

Kuba rudakora ku nyanja ariko rukaba rucuruzanya n’ibihugu biyikoraho birufasha kugeza ibicuruzwa byaryo ku isoko mpuzamahanga.

Indi nyungu avuga ko u Rwanda rwaboneye muri iri soko ni uko kuba rutuwe n’abaturage bake ariko rukaba rukorana n’abandi baturage ba Afurika birwongerera amahirwe y’abashoramari barugana.

Avuga ko u Rwanda rudakoranye n’ibindi bihugu by’Afurika byatuma ruba ‘nyamwigendaho’ kandi ibyo sibyo rushaka.

Ati: “ Tudafite isoko nk’iri twereka abashoramari ntabwo twaba twihagije kugira ngo abashoramari baze mu gihugu cyacu”.

Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda nabo babona aho bashora imari mu bihugu bigize iri soko ryagutse ry’ibihugu by’Afurika.

Isoko mpuzamahanga ry’ibihugu bya Afurika rigizwe n’ibihugu 54.

Abahanga mu bukungu ku mugabane w’Afurika bavuga ko isoko ry’uyu muryango nirikora neza, bizazamura abawutuye ku buryo mu mwaka wa 2035 abagera kuri miliyoni 30 bazaba baravuye mu bukene.

Ubwo bucuruzi buzazamura ubukungu bw’Afurika ku ngengo y’imari ingana na miliyari $ 450.

Kugira ngo ubucuruzi nk’ubwo bugere ku ntego, bisaba ko inzitizi zirimo n’imisoro iremereye ku bicuruzwa ugabanywa mu buryo bufatika.

Ibyo bifasha mu rujya n’uruza ry’abantu n’ibintu.

Intambara n’imyiryane mu baturage bo mu gihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu hagati yabyo nazo zigomba guhagarara.

Icyakora muri iki gihe hari umwihariko ushobora gutuma iyi nzitizi idakomera cyane, uwo ukaba ‘ikoranabuhanga’.

Mu nama igiye kubera mu Rwanda irebana n’iri soko hazigirwamo uko ryakoreshwa mu kurushaho kuzamura ingano y’ibyo Abanyafurika bacuruzanya.

Ikoranabuhanga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka rifasha mu gutumiza no kuhoreza ibicuruzwa, umuguzi akishyura binyuze mu ikoranabuhanga ibyo aguze bikazanwa n’indege.

Mu kuzamura ubu bucuruzi, urwego rw’abikorera ku giti cyabo rusabwa kongera amafaranga rushora mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu ikoranabuhanga rihererekanya amafaranga kugira ngo no mu bihe bigoye nk’uko byagaragaye mu gihe cya Guma Mu Rugo ubwo COVID-19 yacaga ibintu, ubucuruzi bukomeze.

Ingabire Paula uyobora Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo aherutse gutangaza ko ikoreshwa rya murandasi mu Rwanda rimaze gukataza kuko 60.6% by’Abanyarwanda bayikoresha.

Mu mwaka wa 2011 bari 7% , bivuze ko ikoreshwa ryayo riri hejuru cyane.

Muri iki gihe abakoresha murandasi mu Rwanda ibahendukiye ku $ 43,22 ku kwezi mu gihe mu mwaka wa 2023 yari $ 60.96 ku kwezi.

Igiciro cyagabanutse ku $ 20 arenga.

Muri Mata, 2023 ubwo yari yagiye muri Transform Africa Summit yabeyere muri Zimbabwe, Perezida Paul Kagame nawe yagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga mu bucuruzi bw’Afurika.

Inama yiga ku mikoranire inoze ariko ishingiye ku ikoranabuhanga ku isoko ry’ibihugu ry’Afurika irabera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 09 irangire taliki 11, Ukwakira, 2024.

Izitabirwa n’abafata ibyemezo bya Politiki, abahanga mu by’ubukungu, itangazamakuru mpuzamahanga, abakora mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version