Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gukoresha Moto Z’Amashanyarazi Mu Mujyi Wa Kigali Bikomeje Kwitabirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Gukoresha Moto Z’Amashanyarazi Mu Mujyi Wa Kigali Bikomeje Kwitabirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2025 6:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubu ni ubundi bwoko bwa moto z'amashanyarazi.
SHARE

Mu rwego rwo kwifatanya na Leta y’u Rwanda mu kugabanya ibyuka ibinyabiziga byohereza mu kirere, mu Mujyi wa Kigali hakomeje gutangizwa uburyo bworohereza abamotari cyangwa abandi babishaka gutunga moto cyangwa imodoka z’amashanyarazi kubona izihendutse n’ahantu ho kuzicagingira.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04, Mutarama, 2025 mu Mujyi wa Kigali hamuritswe moto yitwa Gorilla 2.0 abayikoze bemeza ko ifite batiri ijyamo umuriro ugenda ibilometero 90 mbere y’uko ushiramo bagashyiramo undi.

Ifite ikoranabuhanga ryo gushyiramo no kubika umuriro ryo mu bwoko bwa B3.

Abo mu kigo cyazimurikiye itangazamakuru, bavuga ko ikinyabiziga cyabo gifite ubushobozi bwo kuzamuka imihanda iyo ari yo yose y’u Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Emmanuel Nsengiyumva uri mu bamotari baje kureba iby’iyo moto yagize ati: “ Ahanini twari dufite ikibazo cya batiri. Nicyo cyari kidukomereye, kandi batubwiye ko n’ikibazo cya za sharijeri ( chargers) cyakemutse. Kandi erega hari ibyo natwe twiboneraga”.

Avuga ko hari aho yigeze kujya mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata, ahasanga ahantu hashya zicagingirwa.

Yabwiye itangazamakuru ko undi mwihariko yasanze kuri iriya moto ari uko batiri yayo iba iri muri moto imbere, ikintu kitaba mu zindi moto z’amashanyarazi zikorera mu Rwanda.

Zo zifite batiri bahindura, bigasaba ko runaka ava ibunaka akajya guhinduza indi kuko iyo afite iba yashizemo umuriro, ibyo kandi bitwara umwanya.

Emmanuel Nsengiyumva uri mu bamotari baje kureba iby’iyo moto

Nsengiyumva avuga ko iyo batiri bamaze kuyishyiriramo umuriro ikuzura, umumotari yishyura Frw 1680, akayacuruza akaza kuvanamo hagati ya Frw 6000 na Frw 7000.

- Advertisement -

Akuramo ayishyurwa Banki, andi akifashishwa iwe.

Umugore witwa Uwera Flora nawe ni umumotari utwara moto y’amashanyarazi ya Gorilla.

Uwera Flora

Ashima ko hari abandi bagore bahawe izi moto ngo zibafashe kuzamura urwego rwabo rw’imibereho.

Umukozi muri iki kigo ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibyo bakora witwa Jelly Ndayishimiye yabwiye itangazamakuru ko bari basanganywe  moto nk’izi ariko zaje mu cyiciro cya mbere.

Avuga ko abazikoreshaga bababwiye ko zari zifite ‘utubazo’ twaterwaga ahanani n’uko bateri zitarambyagamo umuriro.

Ikindi bavugaga ni uko nta hantu hahagije ho kuzicagingira habonekaga.

Kuri bo, izo zari imbogamizi zatumaga motari wa Gorilla 1.0 adakora igihe kirekire ngo yunguke birambuye.

Ati: “Si ibanga ko moto ya mbere Gorilla 1.0 yagiye ihura n’utubazo dutandukanye twa bateri abamotari bagiye batugezaho, gusa twakoze ibishoboka byose kugira ngo tubabe hafi tumenye ibibazo bafite kandi byose twabashije kubisubiza”.

Jelly Ndayishimiye

Avuga ko hari ahantu hateganyirijwe gusana izo moto mu gihe zangiritse harimo mu Miduha, Nyamirambo( Nyarugenge), Kagugu, Remera, ( Gasabo) hakaba na gahunda yo kugeza hirya no hino mu Rwanda ahantu bazajya bazicagingira.

Babikoze binyuze mu gukorana n’ibigo bifite za stations za lisansi, zikabaha ahantu ho gushyira ibyuma byabo byo gucaginga amashanyarazi.

Ikigo kitwa EVP nicyo gitanga ikoranabuhanga ryo gucaginga moto cyangwa imodoka zikoresha amashanyarazi.

Station imwe iba ifite ahantu hashobora gucaginga ibinyabiziga umunani icyarimwe.

Mu Mujyi wa Kigali hari iri ku Gisimenti, indi ikaba ku muhanda uri Kacyiru ugana ku bitaro bya Faysal, indi ku Kinamba na Kimisagara kuri Meru zose zikora iminsi yose.

Hagati aho hari izindi icyenda ziri kubakwa ziri hafi kuzura.

Mu Rwanda habarirwa moto 1,000 za Gorilla, ariko biteganyijwe ko umwaka wa 2025 uzarangira hari izirenga 5,000.

Guverinoma y’u Rwanda isanganywe intego yo kongera ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere cyarwo.

TAGGED:AbagoreAmashanyarazifeaturedGorillaIbidukikijeIkoranabuhangaMotoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amajyepfo: Hari Imibiri 13,000 Igiye Kwimurirwa Mu Nzibutso Zimeze Neza
Next Article DRC: Ingabo Zarasanye Na Wazalendo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?