Gukoresha Robo Bigiye Gushyirwa Mu Nteganyanyigisho Z’Amashuri ‘Mato’

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] hamwe n’ikigo cy’u Budage cy’Iterambere, GIZ, hatangijwe gahunda yo gukoresha robo mu mashuri uhereye  mu mashuri abanza.

Ni gahunda Minisiteri y’uburezi yise ‘National Robotics Program’.

Biteganyijwe ko binyuze muri iyo gahunda abarimu bazajya bifashisha robo zubakanye ikoranabuhanga bigisha abanyeshuri amasomo basanzwe bakurikirana.

Intego ni ugufasha abanyeshuri kurushaho kumva amasomo kuko byagaragaye ko iyo robo zikoreshejwe mu myigishirize byoroha kwigisha amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare [STEM].

Abanyeshuri biga bishimye kandi robo zikabasha mu kuzamura ubushobozi bwo gutekereza mu bwisanzure bwose no guhanga ibishya.

Robots zibabera nk’imfashanyigisho ku buryo bimwe biga mu magambo babasha kubyikorera binyuze mu gukoresha ubumenyi bakuye ku byo robo zakoze.

REB niyo izajya ikurikiranira hafi ibikorerwa muri iyi gahunda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB.

Minisitiri w’’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula Ingabire na mugenzi we Dr. Gaspard Twagirayezu nibo baraye batangije iyi gahunda.

Mu bandi bari bari muri iki gikorwa ni Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Belén Calvo Uyarra.

Abandi ni Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda, Primus Peter; Norman Schraepel ushinzwe ikoranabuhanga muri GIZ Rwanda n’abandi.

Mu gutangiza iyi gahunda, Minisitiri Ingabire Musoni Paula yavuze ko hatangijwe iyo gahunda nyuma yo kubona ko bikwiye ko abanyeshuri batangira kumenya byimbitse imikorere ya za robots no kwimenyereza ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano.

Minisiteri Twagirayezu yavuze ko iyi gahunda igambiriye guha umunyeshuri ubushobozi bwo gukemura ibibazo ahura na byo mu buzima, yifashishije ikoranabuhanga ryo mu bihe bigezweho.

Ku ikubitiro ibigo bitanu bizobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya robo byahawe umukoro wo gutegura imfashanyigisho zizajya zifashishwa n’abarimu mu mashuri bigisha ayo masomo.

Min Ingabire Na Min Twagirayezu bari ahatangirijwe iyi gahunda

Ibigo bibiri byahawe gutunganya ikoranabuhanaga rizajya rifasha mu kwigisha amasomo ajyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho [Internet of Things- IoT], ndetse n’irindi rya robo zigaragaza uburyo habaho gushyushya no gukonjesha [Heating, Ventilation and Air Condtining- HVAC].

Ni ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu mashuri y’abiga mu myaka ya gatatu n’iya kane mu bijyanye na Electrical Technology na ICT Networking.

Hari ikigo kandi cyahawe kwita ku kubaka ikoranabuhanga rya robo ryafasha abanyeshuri biga ibijyanye na siyansi mu yisumbuye nddetse n’ikindi kigo gihabwa gukora ikoranabuhanga rizafasha abanyeshuri mu myaka ya mbere n’iya kabiri mu yisumbuye rijyanye na ICT.

Ikindi kigo gihabwa umwihariko wo kwita ku ikoranabuhanga ryafasha abana biga mu mwaka wa kane n’uwa gatanu w’amashuri abanza rijyanye no kwiga kurema [making], amashanyarazi, n’ibindi.

Norman Schraepel ushinzwe iby’ikoranabuhanga muri GIZ Rwanda yavuze ko hakiri urugendo mu myaka iri imbere.

Ati: “Twatekereje iyi gahunda ko yaba igerageza, ariko twasanze dukwiye kwiyemeza ko iyi gahunda igera kure hashoboka mu gihugu hose kandi bizagerwaho binyuze mu bufatanye. Twese niduhuza imbaraga tuzagera ku bikomeye kubera iyi gahunda”.

Biteganyijwe ko mu mezi atatu, ibi bigo bizaba byamaze gutunganya ikoranabuhanga rya robo nyuma habeho umwanya wo guhugura abarimu ku mikoreshereze yaryo nabo baryifashishe basobanura amasomo yabo mu mashuri.

Byitezwe ko iyi gahunda izahera mu bigo by’amashuri 15 hirya no hino mu gihugu, ikazatangirana n’abanyeshuri 500.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version