Guma Mu Rugo Yakuweho Mu Mirenge Yari Isigaye

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko imirenge icumi yari ikiri muri Gahunda ya Guma mu Rugo iyikuwemo. Itangazo ryasinywe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi rivuga ko iki ari icyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’iz’ubuzima.

Ubuyobozi busaba abaturage bari batuye muri iriya mirenge yakuwe muri Guma mu Rugo gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Imirenge yari ikiri muri Guma mu rugo ni iyi ikurikira:

Mu karere ka Ruhango ni umurenge wa Byimana, mu Karere ka Huye ni umurenge wa Gishamvu na Tumba, mu Karere ka Kayonza ni umurenge wa Rukara, umurenge wa Murundi, umurenge wa Nyamirama n’umurenge wa Mwiri.

- Kwmamaza -

Mu karere ka Gatsibo imirenge yari ikiri muri Guma mu rugo ni umurenge wa Muhura, umurenge wa Remera n’umurenge wa Kageyo.

Itangazo rikura iyi mirenge muri Guma mu rugo risohotse nyuma gato y’uko Inama y’Abaminisitiri iteranye ikoroshya ingamba zari zarafashwe zo gukumira kwandura no kwanduzanya icyorezo COVID-19.

Iyi nama yemeje ko ingendo mu Mujyi wa Kigali zizajya zirangira saa yine z’ijoro, inakomorera ibikorwa birimo ibitaramo by’abahanzi n’imikino y’amahirwe, ariko byo bikazagenda bifungurwa mu byiciro.

Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

Yemeje ko imyanzuro yayifatiwemo igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 2 kugeza ku ya 22 Nzeri 2021.

Umujyi wa Kigali nk’igice kimaze gukingirwamo abantu benshi cyahawe umwihariko, ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Mbere zarangiraga saa mbili z’ijoro.

Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.

Ni mu gihe ahandi mu gihugu ingendo zizajya zisozwa saa tatu z’ijoro, ibikorwa byemerewe gukomeza bikazajya bifunga saa mbiri z’ijoro.

Yakomeje iti “Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).”

“Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).”

Nk’uko bimaze kumenyerwa, hemejwe ko utubari twose tuzakomeza gufunga.

Gusa muri iyi myanzuro harimo igaragaza ko ubuzima bushobora kugaruka mu minsi iri imbere.

Ikomeza iti “Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, fesitivali, imurikabikorwa n’ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kun iyi ngingo azatangwa na RDB.”

“Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kun iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n‘Inganda.”

Biteganywa ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza, umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Impinduka yabaye hano ni uko abitabira inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR, bakaba bafite igisubizo kitarengeje amasaha 72.

Ni igipimo kigurwa 50.000 Frw, mu gihe ubusanzwe igipimo gitanga ibisubizo byihuse kizwi nka Rapid test kigurwa 5000 Frw cyari cyemewe.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Izakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororaramubiri (gyms and fitness centers) byemerewe gufungura mu byiciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version