Harateganywa Ubufatanye Hagati Y’Amerika N’Abatalibani

Umugaba mukuru w’ingabo z’Amerika Gen Mark Milley yatangaje ko Amerika ari guteganya gukorana n’Abatalibani kugira ngo impanze zombi zifatanye gushashya abarwanyi ba ISIS-K.

The New Zealand Herald yanditse ko Gen Milley atigeze asobanura mu magambo arambuye uko ubwo bufatanye buzakorwa ariko birasanzwe ko muri Politiki nta mwanzi uhoraho kandi nta mukunzi uhoraho ahubwo hahoraho inyungu zihuriweho cyangwa zitavugwaho rumwe.

Mu byumweru bishize hari ubufatanye bwagaragaye hagati y’abayobozi b’ingabo z’Abatalibani n’ab’iz’Amerika bwari bugamije gufasha kugira ngo abaturage bakoranye n’Amerika burizwe indege bavanwe muri Afghanistan.

Ni ubufatanye bwari bufitiye impande zombi akamaro n’ubwo abarwanyi ba Islamic State- Khorasan babibangamiye bagatega igisasu cyahitanye abantu barenga 180 barimo n’abasirikare 13 b’Amerika.

- Advertisement -

Muri iki gihe isi ihanze amaso uko Amerika izakorana n’Abatalibani nyuma y’uko bafashe ubutegetsi.

Tariki 11, Nzeri, 2001:

Ni imwe mu matariki Abanyamerika batazibagirwa kuko ari yo ibyihebe byakoresheje indege bigaba ibitero kuri Amerika , ibi bitero bikaba byaraguyemo abantu 2,977. Imyiteguro yo kugaba kiriya gitero yabereye muri Afghanistan, ikaba yari iyobowe na Oussama Bin Laden wari warahahawe ubuhungiro, arinzwe n’Abatalibani.

Tariki 07, Ukwakira, 2001:

Mu gihe kitageze ku kwezi, ingabo z’Amerika zatangije ibitero by’indege ku Batalibani n’ahantu hose zari zizi ko hakorera abarwanyi ba Al Qaeda. Abasirikare bacye b’Amerika hamwe n’abakoraga mu rwego rw’iperereza rwa CIA bahise boherezwa muri Afghanistan rwihishwa kugira ngo bafashe mu gutunga agatoki aho biriya bitero bigomba kugabwa.

Hagati aho kandi  ni ko bakoraga uko bashoboye ngo bahe amahugurwa ya gisirikare abantu bifuzaga kuzafatanya n’abo mu guhirika Abatalibani.

Tariki 13, Ugushyingo, 2001

Ingabo z’Amerika  zirwanira ku butaka zifatanyije n’iz’ibihugu by’inshuti zayo zinjiye mu murwa mukuru w’Afghanistan, Kabul, zihirukana Abatalibani. Mu kwezi kumwe kwakurikiyeho, Abatalibani bari bamaze gukubitwa inshuro barahungiye mu Majyepfo y’Afghanistan no mu gihugu cy’abaturanyi cya Pakistan.

 Ukuboza 2001

Muri uku kwezi nibwo ingabo z’Amerika zasutse ibisasu ku buvumo bwahaga ahitwa Tora Bora mu misozi miremire aho Amerika yari ifite amakuru ko Oussama Bin Laden yihishe.

Biriya bisasu byabaye impfabusa kuko bitigeze bimuhitana, ahubwo yarahavuye ahungira ahandi hantu haje kumenyekana hashize igihe kirekire.

Ben Laden yarabacitse

 Tariki 02, Gicurasi, 2003

Ubuyobozi bukuru bw’Amerika bwatangaje ko bwatsinze intambara muri Afghanistan. Perezida w’Amerika icyo gihe yari George W. Bush.

Yavuze ko igihe cyari kigeze ngo Amerika ihindukire igabe ibitero kuri Iraq ya Saddam Hussein. Amerika yarahindukiye itunga imbunda muri Iraq, biha uburyo Abatalibani bwo kwisuganya.

 Hagati y’umwaka wa 2006 n’umwaka wa 2008:

ngabo z’Amerika zakomeje kotsa igitutu ingabo za Saddam Hussein, zisiga abasirikare bacye muri Afghanistan.

Abatalibani nabo barabibonye batangira kugenda bisubiza ibice bito bito by’Afghanistan byiganjemo ibiherereye mu bibaya cyane cyane mu Majyepfo. Amerika ibibonye yasanze ibyiza ari ukwitabaza inshuti zayo ziba muri OTAN/NATO zohereza abasirikare.

Muri aba basirikare harimo n’Abongereza, bo bakaba barashinze ibirindiro mu Ntara ya Helmand

Tariki 17, Gashyantare, 2009:

Uwari Perezida w’Amerika muri kiriya gihe Barack Obama yavuze ko ingabo yari afite muri Iraq zigomba kugabanywa kugira ngo umubare w’izoherejwe muri Afghanistan wongerwe.

Nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’Amerika, Obama yategetse ko abandi basirikare 17,000 boherezwa muri Afghanistan gutera inkunga abandi 38,000 basanga abandi 32,000 boherejwe n’ibihugu byo muri OTAN/NATO.

Ingabo z’amahanga zose zari muri Afghanistan zaje kugera ku 100,000.

Tariki 01, Gicurasi, 2011

Niyo tariki Amerika yigambyeho ko yishe Bin Laden. Itsinda ry’abasirikare kabuhariwe b’Amerika nibo bamwishe bamutsinze ahitwa Abbottabad muri Pakistan.

Tariki 27, Gicurasi, 2014

Muri uku kwezi nibwo Abanyamerika basanze ibyiza ari ugucyura inyinshi mu ngabo zabo zikava muri Afghanistan hagasigarayo abasirikare bacye bo gushinga no gutoza igisirikare gishya cya Afghanistan.

Ni umushinga washyizweho umukono na Perezida Obama, ukaba waragombaga kurangira mu mwaka wa 2016 ariko siko byagenze.

Tariki 28, Ukuboza, 2014:

Nibwo Amerika yatangaje ko ihagaritse intambara yari yaragiyemo muri Afghanistan, ko hagombaga gukurikiraho gutoza ingabo za kiriya gihugu no kugifasha kongera kwisana.

Tariki 21, Kanama, 2017:

Uwari Perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje umugambi we kuri Afghanistan avuga ko agiye koherezaho abasirikare bacye bo gufasha ingabo za kiriya gihugu kwirukana Abatalibani bari bamaze kwigarurira ibice runaka by’Afghanistan. Intego yari iyo gutuma bemera imishyikirano igamije amahoro.

 Tariki 29, Gashyantare, 2020:

Abatalibani batumiwe mu biganiro bagiranye n’Amerika ndetse hasinywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Doha muri Qatar. Imwe mu ngingo zayo yari iy’uko Abanyamerika bagomba gucyura ingabo zabo zikava muri Afghanistan, Abatalibani nabo bagahagarika ibitero bazigabagaho kandi bakemera gushyikirana n’ubutegetsi bw’i Kabul.

Tariki 14, Mata, 2021:

Perezida Joe Biden yatangaje ko bitarenze tariki 11, Nzeri, 2021 azaba yarangiye gucyura abasirikare be bose.

Tariki 02, Nyakanga, 2021

Mu buryo butunguranye, ingabo z’Amerika zazinze utwazo ziva ku kibuga cy’indege cya Bagram, aha hakaba ari ho hari ibirindiro bikuru byazo kuva zagera muri Afghanistan. Ni ibintu byakozwe mu ibanga kuko n’ubutegetsi bw’i Kabul butigeze bubimenyeshwa.

Bwaracyeye abantu basanga Abanyamerika bagiye! Ibirindiro bya Bagram byari mu bilometero 40 uvuye i Kabul mu Murwa mukuru.

Tariki 15, Kanama, 2021:

Nibwo Abatalibani bafashe umurwa mukuru Kabul nyuma y’ibitero bari bamaze iminsi bagaba hirya no hino muri kiriya gihugu ari nako bahigarurira. Uwo munsi kandi nibwo uwahoze ari Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani yuriye indege ahunga igihugu cye.

Bidatinze Amerika yatangije  ibikorwa byo gucyura abantu bayo bari muri kiriya gihugu barimo n’Abanya Afghanistan bayifashije mu rugamba yari imazemo imyaka 20.

Tariki 26, Kanama, 2021

Abarwanyi bivugwa ko ari abo muri Islamic State Khorasan( ISIS-K) bagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyaturikiyemo za bombe zihitana abantu 180 barimo abasirikare b’Amerika 13 bari bari ku kibuga cy’indege i Kabul bitegura kujyanwa muri Amerika.

Mu gihe cy’amasaha 48, Amerika yatangaje ko yagabye igitero cyishe uwateguye igitero cy’iterabwoba cyahitanye abasirikare bayo ku kibuga cy’indege i Kabul.

Mu gitero cyayo, Amerika yakoresheje indege ya drone irasa missile uwateguye kiriya gitero.

Tariki 30, Kanama, 2021:

Gen Frank McKenzie ushinzwe ibikorwa bya gisirikare byo hanze y’Amerika yatangaje ko Amerika irangije akazi kayijyanye muri Afghanistan, ko icyuye abayo n’ibyayo byose. Abatalibani bahise bajya mu mihanda kubyina intsinzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version