Icyo Umuraperi Jay Polly Yazize

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly ashobora kuba yazize uruvange rw’ibintu birimo alcool ikoreshwa biyogoshesha, amazi ashyushye n’isukari byavanzwe n’abo bafunganywe maze akabinywa, nk’uko amakuru agera kuri Taarifa abyemeza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye ko Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi, aho yaguye mu bitaro bya Muhima.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Nzeri 2021 nibwo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubuyobozi bwa gereza ngo bwamenye ko Jay Polly wari ufungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, arembye, aho yafashwe aruka.

Yahise ajyanwa ku ivuriro rya gereza, abaganga batangira kumwitaho bigeze mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro aza koroherwa, asubizwa muri Gereza.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko “Ahagana saa munani z’ijoro abafungwa bagenzi be baje kuvuga ko yongeye kuremba, nibwo yahise ajyanwa ku bitaro bya Muhima abaganga baho bagerageza gukora ibishoboka ariko biranga aho yaje kwitaba Imana mu rukerera ahagana saa kumi n’igice.”

Ubuyobozi bwa gereza bwatangiye gukurikirana icyabiteye.

Nibwo haje kuboneka amakuru ko Jay Polly na bagenzi be babiri aribo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basasangiye uruvange rw’ibintu by’ibikorano nk’uko amakuru abivuga.

Byari bigizwe na Alcool ikoreshwa biyogoshesha, amazi ashyushye n’isukari, byavanzwe n’uwitwa Harerimana akaba anabyiyemerera ko ariwe wabikoze.

Jay Polly ni we witabye Imana, abandi ni bazima.

Jay Polly w’imyaka 33 yari afunzwe by’agateganyo akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Icyemezo kimufunga by’agateganyo cyashingiye ku busabe bw’Ubushinjacyaha, bwifashishije raporo ya muganga yagaragaraje ko mu maraso ye na bagenzi be bareganwaga hasanzwemo igipimo kinini cy’ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ni umwe mu bashoboye kwegukana irushanwa ryari rikomeye rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS), ubwo ryabaga ku nshuro ya kane ku wa 30 Nyakanga 2014.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version