Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gusangira Ku Muheha Ni Umuco Ab’I Kayonza Bavuga Ko Batazacikaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gusangira Ku Muheha Ni Umuco Ab’I Kayonza Bavuga Ko Batazacikaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 October 2022 7:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Ruyonza mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza hari abaturage bavuga ko gusangira ku muheha ari kimwe mu byaranze Abanyarwanda babigira umuco bamwe baraze abandi. Nabo rero ngo ntibazawucikaho.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gusangirira ku muheha ari imigirire ishobora guteza uburwayi abantu kubera ko  indwara  yo mu kanwa runaka arwaye ashobora kuyanduza mugenzi we binyuze k’ugusangirira ku muheha.

Zimwe mu ndwara abantu bashobora kwanduzanya binyuze mu gusangirira ku muheha harimo n’igituntu ndetse na COVID-19.

Ab’i Ruramira muri Kayonza bo bavuga ko kunywera mu gikombe cyangwa mu kirahure ari iby’abanyamujyi, ko bo bazakomeza gusangirira ku muheha kuko bibongeramo ubusabane kandi bikaba bidahabanye n’umuco.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hari umwe muri abo baturage wabwiye umunyamakuru wa Radio TV 10 ati: “Ni wo muco wa cyera twasanze. Nta burwayi tujya twikanga mu cyaro. Uburwayi buba mu mujyi.”

Ngo nta muturage wishisha undi k’uburyo hari uwakwikanga ko yamwanduza indwara.

Ngo ubusanzwe umuntu asangira n’umuvandimwe we cyangwa inshuti ye k’uburyo adashobora kumugiraho impungenge ko yamwanduza indwara.

Icyakora ngo mu rwego rwo kwirinda ko hari uwabanduza aturutse ahandi, abo baturage bavuga ko nta muntu basomye ku rwagwa rwabo cyangwa ikigage batamuzi.

Hari uwagize ati: “Hano umuntu asangira na murumuna we cyangwa mukuru we. Hano ni umuryango turimo, umuntu uturutse ahandi ntabwo twamuhaho.”

- Advertisement -

Ngo uko iterambere u Rwanda rwazagira ryazaba  rimeze kose, ngo bazakomeza basangire ku muheha kuko ngo gusangira ari ‘umuco nyarwanda bakomeyeho.’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwo busanga iyo myumvire ikocamye.

Jean Bosco Nyemazi uyobora aka Karere avuga ko abaturage bagombye guhindura uko bumva iyo ngingo kuko muri iki gihe isi itandukanye n’uko yahoze.

Ubu hari indwara zaduka kandi zigahinduka ibyorezo k’uburyo imyitwarire imwe n’imwe ikwiye guhinduka kugira ngo abantu batanduzanya.

Ati “Turabagira inama tubabwira ko iyo myitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga, tunabasaba kudakomeza iyo myitwarire kuko kuba umuturage yumva ko yasangira na mugenzi we ku muheha, biba bisobanuye yuko usibye na COVID, n’izindi ndwara zandura ashobora kuzanduriramo.”

Ikibazo cy’abaturage basangirira ku muheha umwe, kiracyagaragara no mu bindi bice byo muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, aho benshi bemeza ko badateze kubicikaho kuko ari umuco.

TAGGED:AbaturageIkigageKayonzaMeyaNyemaziUmuheha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Ntibagomba Guheranwa N’Ibikomere By’Amateka- Min Gasana Ushinzwe Umutekano
Next Article Amerika Yiyemeje Kuzatwika u Burusiya Nibukora Ikosa…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?