Israel Irategura Igitero Cyo Ku Butaka Muri Lebanon 

Byatangajwe na Lt Gen Herzi Halevi. Uyu musirikare avuga ko ibitero byo mu kirere buri kugabwa muri Lebanon biri gutegura ibyo ku butaka.

Kugeza ubu abantu 90,000 nibo bamaze kuvanwa mu byabo batinya ko ibisasu by’ingabo za Israel byabahitana.

Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu aherutse kuvuga ko ingabo z’igihugu cye ziri kurasa ibirindiro bya Hezbollah kandi ko zizakomeza kubikora kugeza ziyiciye intege.

Hagati aho Turikiya yoherereje muri Lebanon imiti ipima amatoni menshi yo kuvura abaturage bakomerekejwe n’ibisasu biri kuraswayo na Israel.

Perezida wa Iran yasabye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye kubuza Israel gukomeza gusenya Lebanon.

Iran ivuga ko Israel iri gusenya Lebanon isi irebera.

BBC yanditse ko kuri uyu wa Gatatu indege za Israel zishe abantu 51.

Hezbollah nayo yarashe muri Tel Aviv ishaka kurasa ku biro bya MOSSAD ariko missile yari irashwe yo ihanurirwa mu kirere.

Guhera taliki 08, Nzeri, 2024 ibisasu bikomeje gucicikana hagati ya Israel na Hezbollah.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version