Rusizi: Mu Bana 28 Baciwe Ikirimi, Batatu Barapfuye

Abavuzi batanu ba magendu bo mu Mirenge ya Nzahaha, Bugarama na Muganza muri Rusizi baherutse gufatwa na Polisi ibakurikiranyeho kuvura bwa magendu kandi bitemewe mu mategeko y’u Rwanda.

Bafashwe ku Cyumweru taliki 12, Kamena, 2022.

Aba bavuzi ba magendu ngo bakataga zimwe mu ngingo z’abana zo mu kanwa, ibyo bakunze kwita ‘gukura ibyinyo’ no ‘guca ikirimi’.

Gukata umwana ikirimi ni ibintu bibi kuko bituma atakaza bumwe mu bushobozi bwo kuvuga burimo no kuvugiriza cyangwa ibindi azakoresha akuze.

- Advertisement -

Hari n’abava amaraso bakaba bahasiga ubuzima iyo badatewe amaraso kubera ko baba batakaje menshi.

Ababikora bikorerwa impinja bakabikora biyita abavuzi ba  gakondo kandi bigakorwa mu buryo budakurikije amahame y’isuku harimo no kurinda ko udukoko bita microbe twagera mu kanwa k’umwana no mu bikomere aba yatewe n’abamukomerekeje ngo baramukura ibyinyo.

Ubusanzwe ikirimi ni uburwayi buterwa n’uko  umwana yahuye n’uburwayi bwo kubyimbagana akamironko bikamutera kuryaryatwa no kocyerwa mu muhogo.

Umwana wafashwe n’ikirimi agira umuriro ndetse no kubabara igihe amize ikintu.

Ni muri iki gihe rero abiyita abavuzi ba gakondo bakata cyangwa bagakuramo burundu akamironko aho kujyana umwana kwa muganga ngo ubwo burwayi buvurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibikorwa byo kubafata byakozwe nyuma y’uko bigaragaye ko byamaze gufata intera mu karere ka Rusizi,.

Ngo byiganje mu Mirenge  ya Nzahaha, Bugarama, Muganza, Gikundamvura na Butare.

Ati: “Twari dufite amakuru y’uko hari abavuzi ba magendu umunani bakora ibyo bikorwa mu Karere ka Rusizi. Batanu barafashwe mu gihe abandi batatu bagishakishwa.”

Mu bafashwe ufite imyaka myinshi afite imyaka 68 y’amavuko ufite mike afite imyaka 31.

SP Twizere ati: “Ku munsi wo ku Cyumweru, Polisi yasanze ababyeyi 14 mu rugo rw’umwe muri bariya, bari bazanye abana babo kugira ngo bakorerwe bimwe mu bikorwa byo gukurwa ibyinyo cyangwa gucibwa ibirimi. Uwabikoraga  yafashishaga ibikoresho biteye inkeke nk’umukasi, ibyuma n’amafurusheti, nabyo byafashwe. Aba bakekwaho ibi byaha hamwe n’ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe. ”

SP Bonaventure Twizere Karekezi

Kugeza ubu abana 28 nibo bari bamaze gukatwa ikirimi, kandi bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi.

Gukata bariya bana ikirimi byakozwe hagati ya Mutarama na Kamena, 2022.

Abana 22 muri bo baravuwe barasezererwa, batatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, naho abandi babiri bitaba Imana.

SP Karekezi yunzemo ati: “ Ibi ni ibikorwa bitemewe, byangiza ubuzima kandi bikorerwa ahantu hadafite isuku hifashishijwe ibikoresho bidafite ubuziranenge bishobora no gutera cyangwa kwanduza impinja izindi ndwara . Turahamagarira abaturage guhora bajyana abana babo mu bigo nderabuzima no mu bitaro kugira ngo bahabwe serivisi nziza z’ubuvuzi aho gushyira ubuzima bw’abana babo mu kaga, babatererana mu maboko y’abavuzi gakondo ba magendu.”

Yongeyeho ko ibikorwa byo kurwanya abavuzi gakondo bishora muri ibi bikorwa bishyira ubuzima bw’abana mu kaga bikomeje.

Iyi ni imirenge ivugwaho kubamo ba magendu baherutse gufatwa

Abahanga mu by’ ubuvuzi bavuga ko guca ibirimi impinja bitera ububabare bukabije ku mwana, bikaba byamuviramo ubumuga butandukanye ndetse  no gutakaza amaraso bikamutera uburwayi bwo kugira amaraso make (anemie).

Uburyo budafite isuku bukoreshwa muri ibyo bikorwa nabwo bwamuviramo umwana  kwandura indwara nka  Tetanusi, VIH/SIDA  n’izindi zamuviramo kubura ubuzima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version