Guverinoma Y’u Rwanda Yamaganye Ibyo Uburundi Buyishinja

Nyuma y’uko abayobozi b’Uburundi batangaje ko gerenade zimaze iminsi ziterwa muri Bujumbura zigirwamo uruhare n’abantu bahorejwe n’u Rwanda, Guverinoma yarwo yasohoye itangazo ribihakana.

Ni itangazo rigufi ariko, mu magambo yumvikana, risaba Guverinoma y’Uburundi kutazana u Rwanda mu bibazo bubureba ubwabwo.

Rivuga ko hari ibintu bigaragara ko bitagenda neza mu Burundi kandi ko ibyo bintu ntaho bihuriye n’u Rwanda.

Muri kimwe mu bika bigize iryo tangazo hari ahagira hati: “ Uburundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda ariko u Rwanda nta kibazo rufitanye n’Uburundi. Turasaba Uburundi ko bwakemura ibibazo bibureba butinjijemo u Rwanda”.

Itangazo ryitandukanya n’ibyo Uburundi bushinja u Rwanda

Kuva ibitero bya RED Tabara byagabwa mu Burundi, ababigabye baturutse muri DRC, Uburundi bwavuze ko ababikoze bari boherejwe kandi bashyigikiwe n’u Rwanda.

Ntibyatinze bwahise bufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, buvuga ko ibyo u Rwanda bukora biri gukurura urwango rurambye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ibyo bitero, byaba ibyagabwe na RED Tabara cyangwa ibyagabwe n’undi uwo ari we wese.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version